Western Province I Rwanda
@RwandaWest
The official Twitter account of Western Province, Government of Rwanda | Intara y'Iburengerazuba
ID:2974391243
http://www.westernprovince.gov.rw 12-01-2015 09:56:31
3,6K Tweets
27,7K Followers
301 Following
Follow People
Mu mpera z'iki cyumweru haraba imikino ya nyuma y’ #UmurengeKagameCup2024 , izabera mu Turere twa Rubavu District na Musanze District.
Uzaze wihere ijisho iyi mikino igamije kwimakaza ihame ry'imiyoborere myiza mu Rwanda.
#UmuturageKuIsonga
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 4/ 2024 witabiriwe mu mirenge . Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba.
Ibyawuranze:
1.Kubakira abatishoboye muri mu gukemura HSIs haterwa igishahuro mu byumba by'amazu, gukazira no kuringaniza imbuga. Ministry of Local Government | Rwanda Western Province I Rwanda
Guverineri wa Western Province I Rwanda Hon. Dushimimana Lambert ari kumwe na Meya Kayitesi Dative bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Manihira Akagari ka Muyira mu muganda ngarukakwezi aho wabereye ku rwego rw'Akarere. Haciwe amaterasi mu rwego rwo kurwanya isuri no kwihaza mu biribwa.
#Imihigo : mu gihe cy'iminsi 2, urwego rwa Western Province I Rwanda ruri gusuzuma aho Akarere kageze kesa imihigo. Itsinda ryaturutse ku Ntara riyobowe na PES Uwambajemariya Florence. Ari kumwe n'abakozi b'Akarere, Meya Kayitesi yabagaragarije uko Akarere gahagaze aho imihigo 70 yamaze kweswa.
None Guverineri Dushimimana Lambert n'itsinda ayoboye baje mu Karere ka #Rusizi mu isuzuma ry'aho akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo 2023-2024 n'imihigo ya #Mutimawurugo .Nyuma yo kugezwaho ishusho y'ibyakozwe bakomereje kureba aho ibikorwa byakorewe.
Minisitiri wa Ministry of Local Government | Rwanda, J Claude Musabyimana ari kumwe na Guverineri Dushimimana Lambert, abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara yakoranye inama n'abagize Komite Nyobozi z'Uturere, ahaganiriwe ku ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo 2023-2024, itangwa ry'amasoko ndetse n'umutekano.
RCA yasoje amahugurwa y’iminsi 3 ku bakozi bose bashinzwe amakoperative mu Turere n’Imirenge ya Western Province I Rwanda. Ni amahugurwa ategura isesengura ry’amakoperative riteganijwe muri iyi Ntara mu cyumweru gitaha.
Minisitiri J Claude Musabyimana yagendereye Akarere ka Rusizi District abanza gusura abaturage bo mu Murenge wa Butare; bamubwiye gahunda bafite mu kwivana mu bukene n'imishinga yo kwiteza imbere hanyuma banamugezaho ibibazo bagifite.
Ku rwibutso rw'Akarere ka #Nyabihu , ruherereye muri MUKAMIRA SECTOR hari kubera igikorwa cyo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu uru rwibutso haruhukiye imibiri y'inzirakarengane 2296.
#Kwibuka30
Twibuke twiyubaka
I Gatwaro mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, harimo kubera umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Haribukwa abiciwe i Nyamishaba, Kuri Paruwasi Saint Pierre, Home Saint Jean no kuri Stade Gatwaro. Umushyitsi mukuru ni Guverineri wa Western Province I Rwanda
Muri iki gitondo itsinda ryaturutse ku Ntara y'Iburengerazuba riyobowe n'Umunyabanga Nshingwabikorwa Western Province I Rwanda Madame Uwambajemariya Florence bari mu gikorwa cyo gusuzuma aho Akarere ka Ngororero kageze kesa imihigo 126 y'umwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024.