IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profileg
IGIHE

@IGIHE

News & Media powerhouse based in Kigali, Rwanda. Follow our units: @Storykast_ | @inoventyk

ID:73877533

linkhttp://igihe.com calendar_today13-09-2009 12:56:16

135,1K Tweets

632,7K Followers

870 Following

Follow People
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Urubyiruko 60 rwo muryango Rwanda We Want ruri kwigishwa ku muzi no gukura kw’ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’isura igihugu gifite ubu nyuma y’imyaka 30.

Bikubiye mu mahugurwa y’iminsi ibiri bari guhabwa n’uyu muryango binyuze muri

Urubyiruko 60 rwo muryango Rwanda We Want ruri kwigishwa ku muzi no gukura kw’ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’isura igihugu gifite ubu nyuma y’imyaka 30. Bikubiye mu mahugurwa y’iminsi ibiri bari guhabwa n’uyu muryango binyuze muri
account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Hagaragajwe uburyo Padiri Munyeshyaka Wenceslas yagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Sainte Famille n’ibigo by’abihaye Imana byari biyegereye, barimo umukobwa wari waranze ko baryamana.

✍︎Léonidas MUHIRE
igihe.com/amakuru/u-rwan…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Ibitaro bya Leta ya Espagne, Del Mar, byatangije gahunda yo kwita ku barwariye mu byumba by’indembe hifashishijwe imbwa, zizajya zibafasha kumera neza mu marangamutima no kubazanira akanyamuneza.

✍︎Idukunda Kayihura Emma Sabine
igihe.com/amakuru/utuntu…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara Akarere ka Nyarugenge, hagaragaye umugabo wapfuye amanitse giti yambaye ubusa.

✍︎Thamimu Hakizimana
igihe.com/amakuru/u-rwan…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB, rwatangaje ko dosiye y’abakekwaho uruhare mu gukomeretsa umukobwa wo mu Karere ka Kicukiro kubera gufuha, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

✍︎Ntabareshya Jean de Dieu
igihe.com/ubutabera-2047…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

'Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata'- Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bujyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

mobile.igihe.com/twinigure/ubib…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ishoramari ryanditswe mu Rwanda ryiyongereyeho 50% mu 2023 ugereranyije na 2022, rigera kuri miliyari 2.4$.

igihe.com/amakuru/u-rwan…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) n’abandi bafatanyabikorwa, batangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza abatunze ibinyabiziga kubikurikirana babirinda kuvubura ibyotsi bihumanya ikirere.

igihe.com/amakuru/u-rwan…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Umutangahamya yabwiye urukiko rwa rubanda mu Bubiligi ko inyubako za AMGAR zarimo igaraje ry’abarimo Nkunduwimye Emmanuel, zitwaga icyicaro gikuru cy’umutwe w’Interahamwe wagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

igihe.com/ubutabera-2047…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Umuhanzi Yverry yerekeje muri Canada, aho yitabiriye ibitaramo bitandukanye birimo n’ubukwe, anyomoza amakuru y’uko atazagaruka, yizeza abakunzi be ko nyuma y’ukwezi kumwe azaba ari i Kigali.

igihe.com/imyidagaduro/a…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

AMASHUSHO: Senateri Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko iteka abarwanira ukuri bagera aho bagatsinda, abisanisha n'urugamba FPR Inkotanyi yarwanye ubwo yabohoraga igihugu.

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Sosiyete icuruza ibibanza, KTN Rwanda yitandukanyije n’abayinjije mu bibazo by’ikibanza bimaze amezi ane hagati ya Yago Pon Dat na Marchal Real Estate Developpers.

✍︎JEAN BAPTISTE
igihe.com/amakuru/u-rwan…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwatangaje ko mu 2023 Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yasuwe n’abantu 25 927 bagiye kureba ingangi. Bangana n’izamuka rya 29,4% ugereranyije n’abari basuye ingagi mu 2022.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwatangaje ko mu 2023 Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yasuwe n’abantu 25 927 bagiye kureba ingangi. Bangana n’izamuka rya 29,4% ugereranyije n’abari basuye ingagi mu 2022.
account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Perezida Joe Biden yashyize umukono ku itegeko riteganya imfashanyo mu by'intambara ingana na miliyari 95 z’amadolari, harimo igenewe Ukraine, Israel na Taiwan.

Harimo kandi n'amafaranga agenewe umushinga ushobora gutuma urubuga rwa Tiktok rugurishwa cyangwa se rugahagarikwa

Perezida Joe Biden yashyize umukono ku itegeko riteganya imfashanyo mu by'intambara ingana na miliyari 95 z’amadolari, harimo igenewe Ukraine, Israel na Taiwan. Harimo kandi n'amafaranga agenewe umushinga ushobora gutuma urubuga rwa Tiktok rugurishwa cyangwa se rugahagarikwa
account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Mininistiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Birwa bya Maurice akaba n’Intumwa Nkuru ya leta, Maneesh Gobin, yasabye umuryango mpuzamahanga gufatanya n’ibihugu kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bacyidegembya batabwe muri yombi.

igihe.com/serivisi/speci…

account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Imodoka za ‘Hybrid’ ni zimwe mu zigezweho mu Rwanda cyane ko na leta yazikuriyeho umusoro ku nyongeragaciro, mu rwego rwo kugabanya ingano y’ibikomoka kuri Peteroli igihugu gitumiza mu mahanga, hamwe no kurengera ibidukikije.

Sobanukirwa imikorere y’izi modoka

Imodoka za ‘Hybrid’ ni zimwe mu zigezweho mu Rwanda cyane ko na leta yazikuriyeho umusoro ku nyongeragaciro, mu rwego rwo kugabanya ingano y’ibikomoka kuri Peteroli igihugu gitumiza mu mahanga, hamwe no kurengera ibidukikije. Sobanukirwa imikorere y’izi modoka
account_circle
IGIHE(@IGIHE) 's Twitter Profile Photo

Le secteur florissant de la bijouterie au Rwanda est enrichi par des talents de divers horizons. Un homme d'affaires sénégalais, avec son esprit créatif et innovant, connaît un succès énorme avec sa bijouterie classique à Nyamirambo.

youtu.be/aUqaQbdBBcs?si…

account_circle