Ministry of Local Government | Rwanda
@RwandaLocalGov
Official Twitter account of the Ministry of Local Government - Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu | Email: [email protected] | Toll Free: 5353
ID:287538694
http://www.minaloc.gov.rw 25-04-2011 05:47:05
20,4K Tweets
282,4K Followers
249 Following
Follow People
Kuri iki cyumweru, abaturage biganjemo urubyiruko bitabiriye siporo rusange basabwe kurwanya no kwirinda inda ziterwa abangavu , kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gufata indangamuntu ku rubyiruko rugejeje igihe cyo kuzifata Ministry of Local Government | Rwanda 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚
Muri iki gitondo, abaturage b'Akarere ka Bugesera bazindukiye muri 𝐒𝐢𝐩𝐨𝐫𝐨 𝐑𝐮𝐬𝐚𝐧𝐠𝐞 yabereye mu Mirenge yose igize Bugesera District.
Ku rwego rw’Akarere, iyi siporo babereye Umurenge wa Nyamata - Akarere ka Bugesera, itangirira La Palisse ikaza gusorezwa kuri Stade y'Akarere.
#UmuturageKuIsonga
Muri iki gitondo,mu Mirenge igize Akarere ka Burera habereye siporo rusange yitabiriwe n'Abagore baherekejwe n'Abagabo na basaza babo.Ku rwego rw'Akarere yabereye mu Murenge wa Butaro,aho Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline wayitabiriye yasabye abayitabiriye kuyikundisha abandi.
Kuri iki Cyumweru mu Karere hakozwe Siporo rusange; ni siporo yitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Nzirabatinya Modeste ,inzego z'umutekano, abakozi b'Akarere Intaganzwa za Kirehe Kirehe Sector,KiginaUmurenge 𝐒𝐢𝐩𝐨𝐫𝐨 = 𝐔𝐛𝐮𝐳𝐢𝐦a
Muri iki gitondo mu Karere hakozwe siporo rusange, hagamijwe guteza imbere umuco wa siporo n'ubuzima buzira umuze. Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi n'abandi bayobozi b'inzego zitandukanye mu Karere bifatanyije n'abatuye Umujyi wa #Rwamagana muri iyi siporo ya #Rwamagana CarFreeDay .
Mukecuru Gakuba Madeleine afite imyaka 83, twahuriye muri #CarFreeDay .
Akaba amaze imyaka 10 yitabira siporo muri Club #NgwinoNawe , ati 'Abandi bantu bakuze nababwira gukanguka, buri wese mu mbaraga ze akitabira siporo'.
Umuyobozi w'Umujyi wa #Kigali Samuel DUSENGIYUMVA, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu J Claude Musabyimana n'abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage b'Umujyi muri #CarFreeDay yo kuri iki Cyumweru.
Siporo ni ubuzima.
📢Irebe, iyandikishe cyangwa ukosoze amakuru y'imibereho y'urugo rwawe muri sisiteme #Imibereho : Kanda *195# ukurikize amabwiriza.
Amakuru ya buri rugo ni ingenzi!
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje kunoza imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe kuva tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2024. #AmatoraMuMucyo
Soma iby’ingenzi muri iri tangazo:
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Gasinzigwa Oda aragirana ikiganiro n'abanyamakuru ku myiteguro y'amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'abadepite. Kurikira ikiganiro cyose hano: youtu.be/OqxHOs-IRs4
Today Minister J Claude Musabyimana met with a delegation from Malawi led by Deputy Minister of Health, Hon. Halima Alima Daudi. He shared Rwanda's experience in decentralisation, good governance, and coordination mechanisms for decentralised health services.
Uyu munsi Umunyamabanga wa Leta M Solange KAYISIRE yagendereye Akarere ka Rutsiro District,aganira n'ubuyobozi bwako ku ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo, imishinga iteza imbere abaturage n'ingamba zo kwihutisha gukemura ibibazo bigihari. Inama kandi yitabiriwe na Guverineri Dushimimana Lambert.