NYC Muyira
@nyc_muyira
National Youth Council #MuyiraSector in @NyanzaDistrict
#MuyiraYacuIshemaRyacu
ID: 1973344953964056576
01-10-2025 11:12:54
76 Tweet
31 Followers
56 Following
Uyu munsi umukozi wa AMI, Pasiteri Anicet Kablisa yatanze ikiganiro kuri gahunda ya #NdiUmunyarwanda, mu nama y'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa mu Karere ka Nyaruguru District, yitabiriwe n'abayobozi b'ibigo by'amashuri. Ibyo bungutse, bakazabigeza ku bandi, batayitabiriye.
#Barwiyemezamirimo b'urubyiruko mu murenge wa Busasamana na Mukingo bitabiriye igikorwa cyo gusobanura imishinga yabo muri YouthConnekt | Rwanda imbere y'akanama nkemurampaka gashinzwe gutanga amanota,kugira ngo gahitemo imishinga myiza kuruta indi izajya guhatana ku rwego rw'#Akarere.
Ku kigo cy'urubyiruko, CHB Rwanda ku bufatanye na University of Rwanda bari mu bushakashatsi bugamije kureba uburyo apulikasiyo ya YAhealth imaze gufasha urubyiruko ruyikoresha mu kubungabunga ubuzima bwabo. Bari kumwe n'Urubyiruko 30 rwo mu Nyanza District ruri hagati y'imyaka 18-24.
Ku bufatanye na ActionAid Rwanda na Tubibe Amahoro binyuze mu mushinga IFS-Kungahara, habaye inama yahuje amakoperative, abashinzwe ubuhinzi n'uburezi mu mirenge, igamije guteza imbere abahinzi b’abagore no kubahuza n’amashuri muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri 🍛
Mu murenge wa Muyira hakozwe Umuganda udasanzwe wateguwe ku bufatanye bwa Ministry of Interior | Rwanda n’Akarere ka Nyanza. Hatewe ibiti birimbisha umuhanda wa kaburimbo kuri Km 8 n'ibivangwa n'imyaka mu mirima y’abaturage kuri 16 Ha. Hatewe ibiti 11.000 bifite agaciro ka Miliyoni 11 Frw.
Ubutumwa bwatanzwe n'Umushyitsi mukuru, Umuyobozi wa mukuru wa Rwanda Correctional Service CG E. Murenzi yashimiye abaturage, abasaba kubungabunga ibiti byatewe no gukomeza kugira uruhare mu kurengera ibidukikije. Igikorwa cyanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Southern Province | Rwanda
Muraho! Amarushanwa "Umurenge Kagame Cup" yagarutse, ni kuri uyu wa Gatadatu 16 Mutarama 2026. Twese n'iyonka muze dushyigikire amakipe yacu atandukanye. Nyanza District NYC NYANZA District NYC Muyira
Mu cyumba cy’inama cya Nyanza District, hari kuberamo Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 ku ntore zo mu Murenge wa Busasamana Sector, aho bari kuganirizwa ku icuruzwa ry’abantu. Umuyobozi wa Rwanda Investigation Bureau mu Karere ka Nyanza, Bwana Murenzi Joseph, ni we uri gutanga ikiganiro.
📌YOUTH MEMORY LEANING & SHARING JOURNEY📌 "Urubyiruko nitwe mbaraga z’Igihugu 🇷🇼.Nimuze twitabire uru rugendo rwo kwiga amateka yacu, dusigasira ukuri,dukomeza kubaka amahoro arambye.Twese hamwe, dushobora kuba ijwi ry’ukuri n’urumuri rw’ahazaza." #TwigireKuMateka Aegis Trust
Twakiriye itsinda rya National Institute of Statistics of Rwanda riyobowe na Madamu Uwineza Claudine, aho baje gusuzuma ishyirwamubikorwa ry'imihigo y'Akarere mu mwaka wa 2025-2026, ibihembwe bibiri bibanza. Bazamara iminsi itatu bareba inyandiko z'imihigo ndetse bakazanasura ibikorwa aho biherereye.
Amateka arigisha, Urubyiruko rukayigiraho. NYC Muyira bakoze urugendo rwo gusura Kigali Genocide Memorial, rwibuka kandi rwunamira inzirakarengane. Bakomereje ku #CND , aharanzwe n’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu. Dusigasire ukuri tunimakaza ubumwe. ✊🏾🇷🇼