Youth volunteers Nyanza District
@nyanzaryvcp
The official Tweeter Account of Rwanda Youth Volunteers in Community Policing Nyanza District
ID: 1264233215969148930
23-05-2020 16:34:41
1,1K Tweet
1,1K Followers
356 Following
Urubyiruko rw'Abakorerabushake Nyanza District kubufatange na Rwanda National Police , Afande DPC #NyanzaD yifatanyije n'urubyiruko mukwezi kubukorerabushake mu gutera ibiti iruhande rwa DPU, igikorwa kirimo kugenda neza! NadineK Kubana Richard Southern Province | Rwanda NYC NYANZA District
Aho gutera inda zitateganyijwe gahunda ni ugutera ibiti.Uyu ni umwe mu myanzuro y'urubyiruko rwa Rwanda Youth Volunteers muri Nyamagabe District nyuma y'umuganda wo gutera ibiti by'imbuto ziribwa wakozwe ku bufatanye na Rwanda National Police ,abanyonzi n'abamotari RYVCP South Province Ministry of Local Government | Rwanda
🌿 Umuganda usoza ukwezi kw'Ukwakira 2025 wabereye muri Kibirizi, Akagari ka Rwotso ahatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti. Hatewe ibiti 6138 bya Gerevillea Robusta kuri Ha 31. Umuganda witabiriwe na Meya Kajyambere Patrick, inzego z'umutekano n’abafatanyabikorwa. 🌱 #umuganda
Uyu mugoroba mu kigo cy'ishuri cya HANIKA TSS muri Nyanza District hari kubera igitaramo cyiswe Ingeri Cultural Show chateguwe n'Umuryango ACOR AuthenticCultureCo. kubufatanye n'akarere ka Nyanza ni mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Urubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi! Kuri Sitade ya Nyanza District hatangirijwe ku mugaragaro ku rwego rw'Igihugu, igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotorwa kw'abaturage mu rwego rwo gutanga #Indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izahabwa buri muntu wese. Rwanda Information Society Authority
Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Turashimira Rwanda Youth Volunteers ku budasa mukomeje kugaragaza mu bikorwa bya buri munsi.
Mu murenge wa Mukingo mu Nyanza District, akagari ka Gatagara, kubufatanye n'ubuyobizi bw'umurenge na kagali bakoze igikorwa cy'umuganda w'urubyiruko. Hakozwe igikorwa cyo gutunda amabuye yo kuzifashisha mu gutangira kubakira umuturage utuye mu mudugudu wa Nyamuko. UTUMATWISHIMA
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Kajyambere Patrick yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 20 basoje amahugurwa y’amezi 3 ku gutanga serivisi z’amafunguro n’ibinyobwa (Food & Beverage Serives), yateguwe ku bufatanye bwa Hotel Lenima- (Heritage) na Rwanda TVET Board
Umuyobozi w’Akarere Kajyambere Patrick yashimiye Hotel Lenima ku ruhare rwayo mu kurwanya ubushomeri binyuze mu guhugura urubyiruko. Mu banyeshuri 20 bahuguwe mu bijyanye no gutanga serivisi z’amafunguro n’ibinyobwa, 13 bahise bahabwa akazi! 👏🏽✨ #YouthEmpowerment
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Kajyambere Patrick yitabiriye umuhango wabaye kuri uyu wa 5 wo gutanga impamyabushobozi ku Rubyiruko 20 rusoje amahugurwa y’amezi 3 ku gutanga serivisi z’amafunguro n’ibinyobwa, yateguwe ku bufatanye bwa Hotel Lenima- (Heritage) na Rwanda TVET Board.