National Public Service Commission l Rwanda
@npscrwanda
The Official Twitter Account of National Public Service Commission #Rwanda /Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta
Toll Free:3999
Email:[email protected]
ID:1482320587
http://www.npsc.gov.rw 04-06-2013 13:35:19
844 Tweets
2,6K Followers
226 Following
Uyu munsi, Abanyarwanda n’isi yose turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu, n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka.
Twibuke twiyubaka.
#Kwibuka30
Ku munsi w’ejo, u Rwanda n’isi yose tuzibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibikorwa byo kwibuka bimara iminsi 100.
Mu gihe hateguwe igikorwa cyo kwibuka mu gace mutuyemo, dore urugero rwa gahunda mwakurikiza.
Twibuke twiyubaka.
#Kwibuka30
Uyu munsi, mu Bitaro bya #MurundaDH Komisiyo y'igihugu ishinzwe abakozi ba Leta n'umurimo yatanze ikiganiro cyagarutse ku 'Imicungire y'abakozi ba Leta no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo' mu nama yabahuje n'abakozi b'ibitaro @npscRwanda Ministry of Health | Rwanda @RutsiroDistr
Nonaha, Intumwa za Komisiyo y'abakozi ba Leta National Public Service Commission l Rwanda (NPSC) ziri kuganiriza abakozi b'Ibitaro bya Kigeme Hospital Nyamagabe District ku mategeko mbonezamurimo kugira ngo abakozi barusheho kumenya inshingano zabo na kirazira mu gihe cyose bari mukazi mu rwego rwo kwihesha agaciro.
Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yasabye Minisitiri w’Intebe, binyuze muri Gender Monitoring Office | Rwanda, gukora ubushakashatsi bugamije kumenya impamvu umubare w’abagore bitabira gusaba akazi ari muto ugereranyije n'umubare w’abagabo.
Minisiteri y’Uburezi yasabwe kandi gusuzuma no gufata umwanzuro ku kibazo cya 'Equivalence' y’impamyabumenyi y’umukozi wa Rwanda Biomedical Centre ukora ku mwanya wa 'Adolescent Care Senior Officer.' Icyo kibazo kikaba cyahawe umurongo bitarenze amezi abiri.
NPSC yagiranye inama n'Ubuyobozi bwa Nyamagabe District
hagamijwe kureba uko abari n'abategarugori bakora ku rwego rw’Akagari buzuza inshangano nyabutatu(Triple roles). Imbogamizi zigafatirwa ingamba zigamije kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Umuyobozi w'Akarere Hildebrand yakiriye itsinda ryaturutse muri Komisiyo y'Igihugu y'Abakozi ba Leta National Public Service Commission l Rwanda. 1/2
None 21/02/24, intumwa za National Public Service Commission l Rwanda ziri mu butumwa bw'akazi muri Bushenge Provincial Hospital, zaganirije abakozi b'ibitaro ku micungire n'imyitwarire mbonezamurimo y'abakozi ba Leta. Muri iki kiganiro abakozi basobanuriwe imyitwarire ikwiye ku mukozi wa Leta kugira ngo atange umusaruro.
Inteko Rusange ya Sena (3:00pm) iragezwaho inafate umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzumwa rya raporo y’ibikorwa bya National Public Service Commission l Rwanda by’umwaka wa 2022/2023 na gahunda y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2023/2024.
Inteko Rusange ya Sena yemeje raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma yakoze kuri raporo ya National Public Service Commission l Rwanda ishima ko ibikorwa byayo bigaragaza ko inzego zagenzuwe zubahiriza muri rusange amahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.
Uyu munsi haraterana Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 19. Abanyarwanda hafi 1500 bateraniye muri KCC, no kuri site ziri hirya no hino mu Gihugu n'i Burayi. #Umushyikirano2024 uranyura kuri radiyo na televiziyo by'igihugu no kuri murandasi: youtube.com/live/uxA9K2N__…
19TH UMUSHYIKIRANO: DIALOGUE ON RWANDA'S DEVELOPMENT, UNITY, AND YOUTH EMPOWERMENT.
#Umushyikirano2024
#RwandaWorks
The 19th Umushyikirano takes place on 23-24 January 2024. Join in vital discussions on Rwanda's growth, unity & youth empowerment. Let's review our progress as a nation and together shape a bright future.
#Umushyikirano2024
#RwandaWorks
None kuwa 12 Mutarama, Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta National Public Service Commission l Rwanda, yashoje igenzura yakoreraga muri #Kizigurohospital , ku micungire y'abakozi. Iri genzura ryatangiye kuwa 08 Mutarama, ryari rigamije kureba niba abakozi bashakwa bakanacungwa bikurikije amategeko.1/2
Komisiyo yagaragarije ubuyobozi bw’ibitaro n’ubw’akarere ka #Gatsibo ibyavuye mu igenzura by’agateganyo banungurana ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire mu rwego rwo kunoza akazi no gukurikiza ibigenwa n’amategeko. 2/2
Gatsibo District Ministry of Health | Rwanda National Public Service Commission l Rwanda Ministry of Public Service and Labour | Rwanda