BTN TV RWANDA
@btntvrwanda
official Twitter of Big Television Network. Rwanda's leading informative and Business News TV Station.
FTA 04 - Canal+ 388 - StarTimes 106 DTH 782
ID:4251878909
https://btnrwanda.com 22-11-2015 19:42:20
7,0K Tweets
9,1K Followers
380 Following
Follow People
Mu Kiganiro #Tuzubake gitambuka kuri BTN TV kuri uyu wa kabili hamwe na Shangazi Jane haragarukwa ku 'Ngingo21 Abashakanye bagomba kwirinda bakagira umuryango mwiza kandi utekanye'
Ntimucikwe.
Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda Gender Monitoring Office | Rwanda HDI Rwanda RWAMREC CLADHO-Rwanda MU Rw'Inganzo (Dusigasire Umuco wacu)
#MURARARITSWE
Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro #ImbadukoyUbukungu turaza kurebera hamwe 'umusaruro witwezwe muri gahunda ya #TengamaranaTVA ndetse n'aho abanya🇷🇼 bageze bahindura imyumvire ku ikoreshwa rya EBM' turabana na Emmy MBERA Komiseri wungirije muri Rwanda Revenue Authority Ministry of Finance & Economic Planning
#BTNAmakuru Imodoka yari itwawe n'umukinnyi wa Police Football club witwa Martin agonze umumotari amanukana na moto mu mukingo upima metero 20 ahazwi nka Lafresheur!
#BTNAmakuru
'Igihugu nticyatera Imbere kidafite uburezi buhamye... Uburezi bw'u🇷🇼 bwateye imbere cyane ku Rwego mpuzamahanga' MUKARUBEGA Zulfat washinze kaminuza ya UTB yashimiye umukuru w'Igihugu kubwo kugiteza imbere adasize urwego rw'uburezi. Ministry of Education | Rwanda HEC Rwanda
#BTNAmakuru
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu J Claude Musabyimana yasabye abasubijwe mu buzima busanzwe bahoze muri FDRL mu mashyamba ya Congo, Gufatanya n'abandi banyarwanda kubaka igihugu ndetse bagakangurira abo basize mu mashyamba gutaha. Ministry of Local Government | Rwanda NATIONAL REHABILITATION SERVICE #NirembereG
#BTNAmakuru
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo cyane cyane FDRL basubijwe mu buzima busanzwe, bashimira leta y'u Rwanda uko yabakiriye bitandukanye n'uko babwirwaga ko nibataha mu Rwanda bazicwa.
Ministry of Local Government | Rwanda NATIONAL REHABILITATION SERVICE
#BTNAmakuru
Perezida Kagame yatangaje ko uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere u Rwanda na rwo rukomeza kurishoramo imari kugira ngo rudasigara inyuma mu iterambere.
#BTNAmakuru
Perezida Paul Kagame yatangaje ko iterambere ry’ubukungu igihugu cyagize kuva mu myaka 30 ishize n’ubu rigikomeza, rikomoka ku gushyira umuturage ku isonga, no gushora mu ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye.
#BTNAmakuru
'Ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu iterambere ry'isoko n'imari n'imigabane mu Rwanda no mu mahanga ndetse no kuzamura umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda'
Jerome NDAYAMBAJE ushinzwe ikoranabuhanga muri Capital Market Authority | Rwanda.
Uplus Mutual Partners Bank of Kigali Official MTN Rwanda Bralirwa Plc.
#BTNAmakuru
Imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, yahitanye abantu 2 barimo umugore n’umwana mu Karere ka Gasabo mu kagari ka Ngara Umudugudu wa Birembo,inasenya inzu z’abaturage mu Mujyi wa Kigali.
#BTNAmakuru
Abayoboke b’Itorero Iriba ry’Ubugingo basengeraga mu rusengero rwubatse mu Mudugudu wa Ruraza mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo, baratabaza nyuma y’uko Pasiteri wabo abaciye mu rihumye akagurisha urwo rusengero basengeragamo.
#BTNAmakuru
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nsanzamahoro Jean Baptiste ukekwaho kwiba 18,700,000 Frw nyuma yo gucukura iduka, icyaha yakoranye na Ndizihiwe Jean Claude wahise atoroka.
#BTNAmakuru
Abahanga mu by’indwara z’amaso bagaragaza ko ubwiyongere bukabije bw’abambara lunettes bushingiye ku kuba urwego abantu bakeneraho ikoranabuhanga rwarazamutse,
Photo:Internet
#BTNAmakuru
Perezida Paul Kagame yatangaje ko iterambere ry’ubukungu igihugu cyagize kuva mu myaka 30 ishize, rikomoka ku gushyira umuturage ku isonga, gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’abaturage no gufatanya n’ibindi bihugu by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Afurika.
#BTNAmakuru
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ku Isi hakigaragara imyitwarire y’uburyarya ituma bimwe mu bihugu by’Isi bisigara inyuma muri gahunda zitandukanye, ibintu byabyaye ubusumbane bukabije hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
#BTNAmakuru
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI rwanda ryatangaje ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Nyakanga 2024, rizashyigikira Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR RPF Inkotanyi .
BTN TV RWANDA UTB Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation Ministry of Education | Rwanda Barakoze cyane Kandi twagezeyo amahoro Kandi tuzahesha ishema igihugu cyacu hano tujegukorera Abanyarwanda bagenzibacu batwakiriye neza cyane.