Umurenge wa Juru - Akarere ka Bugesera
@sectorjuru
Patriotism
ID: 1491074136994684933
08-02-2022 15:39:33
1,1K Tweet
511 Followers
421 Following
Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera buramenyesha abantu bose batuye n'abagafitemo ubutaka ko bwabateguriye ๐๐๐ฎ๐ช๐ข๐ฌ๐๐ง๐ช ๐๐ฎ๐๐๐๐ง๐๐ฌ๐ ๐จ๐๐ง๐๐ซ๐๐จ๐ ๐ฏ'๐ช๐๐ช๐ฉ๐๐ ๐ (๐๐๐ฃ๐ ๐๐๐๐ ). Ni igikorwa kizaba kuva tariki ya 06-17/05/2024, ku Biro by'Umurenge wa Nyamata.
#UmurengeKagameCup2024: Ikipe y'Akarere ka Bugesera y'Abagore muri Sitball, yegukanye igikombe, itsinze iy'Akarere ka Rulindo District ku mukino wa nyuma, 24-19. #Abakeramurimo
Muri iki gitondo, Vice Mayor yvette imanishimwe yakiriye itsinda riturutse ku rwego rw'Igihugu rije gusuzuma no kugenzura umuhigo w'isuku n'isukura, kurwanya igwingira mu bana bato ndetse n'umutekano. Barasura Umurenge wa Ruhuha - Akarere ka Bugesera ahari ibikorwa bitandukanye biri muri uyu Muhigo.
Kuri uyu wa Gatanu Tariki 17 Gicurasi 2024 Burau z'Uturere, Vice Coordinator Nyamaswa Francis na E/S Mwesigwa Muvara muri Rwanda Youth Council bifatanyije n'Urubyiruko rwa Bugesera District, n'abafatanyabikorwa mu gikorwa cyo Gusura Urwibutso rwa Nyamata hagamijwe kurushaho kumenya Amateka.
Uyu munsi, Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, Umuyobozi w'Akarere Richard Mutabazi yifatanyije n'abagize umuryango utari uwa Leta ufatanya n'Akarere mu bikorwa byo gushyigikira no guteza imbere Urubyiruko VSO Rwanda mu gikorwa cyo #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iki gicamunsi, Mu Karere ka Bugesera District hari kubera Inteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko igamije kurebera hamwe "Uruhare rw'Urubyiruko mu kugena ahazaza h'Igihugu cyacu". Yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Richard Mutabazi, inzego z'umutekano n'abafatanyabikorwa.
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal yagaragaje ibyo urubyiruko rwagezeho mu mwaka w'Imihigo wa 2023-2024 birimo ibikorwa byo kubakira no kuremera abaturage batishoboye, ndetse runafata ingamba zo gukomeza gusigasira ibyagezweho.
Mu rwego rwo kwegereza service urubyiruko rugeze igihe cyo gufata #Indangamuntu ,none Umurenge wa Juru - Akarere ka Bugesera hakozwe igikorwa cyo gufotora urubyiruko rugeze igihe cyo kuzifata, iki gikorwa kikazakomeza mu rwego rwogufasha abafuza kuzibona vuba.Bugesera District ๐๐๐ฌ๐ญ๐๐ซ๐ง ๐๐ซ๐จ๐ฏ๐ข๐ง๐๐ | ๐๐ฐ๐๐ง๐๐ Ministry of Local Government | Rwanda
Tubararikiye kuzakurikira ikiganiro kuri Televisiyo IZUBA RADIO TV kizibanda ku "Icyumweru cyahariwe ibikorwa by'umujyanama: "Umuturage, Ishingiro ry'Imiyoborere Myiza n'Iterembere". โฐNi mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024, guhera saa 07h00 kugera 08h00.
Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere, Richard Mutabazi, yakiriye itsinda riturutse muri South Sudan Government rije kwigira ku Rwanda uburyo ubuyobozi bwegerejwe abaturage n'imiyoborere myiza kuva ku rwego rw'Igihugu kugera ku rw'ibanze, imikorere n'imikoranire y'Akarere n'abafatanyabikorwa.
Uyu munsi, mu Murenge wacu wa Umurenge wa Juru - Akarere ka Bugesera, ku bufatanye na Rwanda Leaders Fellowship, Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero n'Akarere, Abayobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera k'umurenge n'Inzego z'Umutekano bitabiriye amasengesho, agamije kugeza abaturage ku mpinduka nziza.
Kuri uyu wa mbere, ku bufatanye na Rwanda Biomedical Centre, National Child Development Agency | Rwanda, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, yvette imanishimwe ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Nyamata Hospital,Dr Sebajuri, yatangije "Icyumweru cyo Kwita ku Buzima bwโUmubyeyi n'Umwana."
Umurenge wa Juru - Akarere ka Bugesera Ni icyumweru cyatangirijwe muri Umurenge wa Juru - Akarere ka Bugesera, none tariki ya 03-07/06/2024 ku nsanganyamatsiko igira iti:โ Hehe n'igwingira: Twite ku buzima bw'Umubyeyi utwite n'umwanaโ, aho abana bari guhabwa ibinini by'inzoka ,Vitamine A, bapimwe imikurire, bahabwe n'urukingo rw'Iseru-Rubeole.
Uyu munsi Umurenge wa Juru - Akarere ka Bugesera, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, yvette imanishimwe ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Nyamata, Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney, yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bwโumubyeyi n'umwana.Bugesera District
Kuri iki gicamunsi, Umuyobozi w'Akarere Richard Mutabazi, ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, yagiranye inama n'abakozi bose kuva ku rwego rw'Akarere kugera ku rw'Akagari , igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu gihe cy'Imyaka 30 ishize.
Ku bufatanye bwa HDI Rwanda, Rwanda Biomedical Centre n'Akarere ka Bugesera, uyu munsi, kuri Stade ya Bugesera, ahari kubera imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa JADF Bugesera hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA. Ni igikorwa kitabiriwe na Visi Meya, yvette imanishimwe.
Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza,yvette imanishimwe, yahaye abitabiriye iki gikorwa, yashishikarije urubyiruko n'abakuru kwipimisha Virus itera Sida ku bushake kugira ngo bamenye uko bahaze, usanze yaranduye ahabwe imiti imufasha kugira ubuzima bwiza.