
KimisagaraSector
@kimisagara_sect
The official twitter handle of Kimisagara Sector one of 10 sectors in Nyarugenge District ;Email:[email protected]
ID: 1113863746311610370
04-04-2019 17:59:46
863 Tweet
792 Takipçi
12 Takip Edilen



Kuri Tapis Rouge mu murenge wa Nyakabanda Sector hari kubera amarushanwa y'Umukino wa Skating ku bana bato. Ni umukino wahuruje abawukunda benshi n'ababyeyi baje gushyigikira abana babo


Mu rugo Mbonezamikurire rw'abana bato Hope Family Isimbi rwo mu Kagari ka Kamuhoza Umurenge wa #Kimisagara habereye ibirori by'abana 35 bari hagati y'imyaka 3-5 bari kumwe n'ababyeyi babo. Bishimira uburere buboneye (Positive Parenting) na school readness Nyarugenge District





Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta Ministry of Youth and Arts | Rwanda, Ms Sandrine Umutoni yifatanyije n’Urubyiruko kuri Club Rafiki #Nyarugenge ahatangirijwe gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko. Ni igikorwa cyitabiriwe na VM UrujeniMartine, DEA ingangare alexis n’imbaga y'urubyiruko


Mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Rwezamenyo, Umuyobozi Nshingwabikorwa ingangare alexis yabashishikarije kwirinda amacakubiri, kugira isuku aho batuye n’aho bagenda, kwizigamira muri Ejo Heza, kwitabira bwisungane mu kwivuza, guharanira uburezi n’uburere bw’abana...


KimisagaraSector umuganura wabimburiwe n'ibyishimo, ku rwego rw'umurenge ibirori biri kubera mu kagali ka Kamuhoza, Umuhango urarimbanyije #HANGA NEWS tubane turabagezeho uyu muhango ...Live..Nyarugenge District City of Kigali Ministry of Local Government | Rwanda Government of Rwanda INTARE NZIMA M. DANFORD ⚙️ Mutabaruka Angeli

Nsanzabaganwa Modeste umwe mu nararibonye waturutse mu Inteko y'Umuco | Rwanda Cultural Heritage Academy yasobanuye ko Umuganura ari Umunsi ukomeye mu gihugu kuko wahuzaga abantu b'ingeri zose. Nyuma abakoloni baje bawutesheje agaciro kugeza n'aho birukanye Gashamura wari Umwiru mukuru ushinzwe imihango y'umuganura



Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ingangare alexis yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu bwagaruye umuganura, asaba abafite kuganuza ab'amikoro make muri wa muco wo kwishakamo ibisubizo uranga Abanyarwanda. Yasaba kandi abaturage gukomeza kunga ubumwe no gukora cyane bakiteza imbere


None kuwa 01.08.2025,Umurenge wa #Kimisagara hirya no hino mu Midugudu habaye ibirori byo kwizihiza #Umuganura2025 ufite insanganyamatsiko igira iti:Umuganura,Isoko y'Ubumwe n'ishingiro byo kwigira.Umunsi waranzwe no gutanga ibiganiro,ubusabane no kugaburira abana Nyarugenge District


#Umuganura2025 wabaye Umuganura! Mu gihugu hose, mu midugudu ya KimisagaraSector bati:''Nguru u #Rwanda Kwizihiza Umuganura ni uguhamya ko twese dukomoka ku muzi umwe,Ni ukuzirikana indangagaciro zaturanze kuva kera' Gukunda igihugu,gukunda umurimo,ubumwe n’ubupfura Nyarugenge District




Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’Akarere ka Nyarugenge na Rwanda Utilities Regulatory Authority - RURA bagiranye inama n'abatwara abagenzi kuri moto muri #Nyarugenge. Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yabasabye gutwara neza birinda impanuka zo mu muhanda no kurangwa n'isuku birinda guta imyanda ahabonetse hose
