Nyamasheke District (@nyamasheke) 's Twitter Profile
Nyamasheke District

@nyamasheke

The Official X handle of Nyamasheke District, Government of Rwanda/Akarere ka Nyamasheke

ID: 613416602

linkhttp://www.nyamasheke.gov.rw calendar_today20-06-2012 12:58:28

4,4K Tweet

21,21K Followers

370 Following

Nyamasheke District (@nyamasheke) 's Twitter Profile Photo

Umuyobozi w' Akarere yakiriye ibitabo bikubiyemo ingengo y' imari y' Igihugu y' umwaka wa 2024-2025 , imishinga n' ibikorwa by' ingenzi bigamije kuzahura ubukungu & uruhare rw' abafatanyabikorwa batandukanye byateguwe na Minisiteri y' Imari n' Igenamigambi ngo bihabwe Abaturage.

Biri kuba: Umuyobozi w' Akarere ayoboye inama ihuje ibyiciro bitandukanye n' ubuyobozi Bukuru bwa Gahunda ya #EjoHeza baganira ku kurushaho kunoza ingamba zo gukangurira abaturage kwitabira gahunda ya EjoHeza.

Ministry of Local Government | Rwanda (@rwandalocalgov) 's Twitter Profile Photo

NTUCIKWE, niba hari imimerere wakerewe kwandikisha mu gitabo cy’irangamimerere! Kuva 27 Kanama 2024 hazaba icyumweru cyahariwe irangamimerere kandi hazakomorerwa abaturage bacikanwe: 🟡Kwandikisha abana bavutse; 🟢Kwandukuza abapfuye; 🔵Gushyingirwa mu mategeko kandi babana,…

NTUCIKWE, niba hari imimerere wakerewe kwandikisha mu gitabo cy’irangamimerere!

Kuva 27 Kanama 2024 hazaba icyumweru cyahariwe irangamimerere kandi hazakomorerwa abaturage bacikanwe:

🟡Kwandikisha abana bavutse;
🟢Kwandukuza abapfuye;
🔵Gushyingirwa mu mategeko kandi babana,…
Nyamasheke District (@nyamasheke) 's Twitter Profile Photo

Umuyobozi w' Akarere yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO bagirana ibiganiro n' abayobozi b' ibigo by' amashuri bigamije ubukangurambaga kuri gahunda z' iyi Koperative ku banyamuryango bayo na bo ngo bazabigeze ku barezi ari bo banyamuryango.

Ubuyobozi bw' Akarere bwakiriye Abakandida Senateri bari kwiyamamariza mu Ntara y' Iburengerazuba. Aba bakandida uko ari 9 biyamamarije imbere y' Inteko Itora bazatorwamo butatu bazahagararira Intara.

Ubuyobozi bw' Akarere bwakiriye Abakandida Senateri bari kwiyamamariza mu Ntara y' Iburengerazuba.

Aba bakandida uko ari 9 biyamamarije imbere y' Inteko Itora bazatorwamo butatu bazahagararira Intara.
Nyamasheke District (@nyamasheke) 's Twitter Profile Photo

Aka kanya:Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ayoboye Inama ihuje abakozi bo mu mirenge bafite aho barahurira na gahunda zikomatanije zo gufasha umuturage kwikura mu bukene (VUP "FS, E&C PW", DS, GIRINKA, MUSA, EJO HEZA) Western Province I Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda

Aka Kanya:Mu cyumba cy’Inama cy’Akarere hateraniye inama rusange y’Inama.y’Igihugu y’Abagore ifite insanganyamatsiko"Uruhare rwa mutimawurugo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye,wo musingi w’Iterambere rirambye" Western Province I Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda Gender Monitoring Office | Rwanda

Aka Kanya:Mu cyumba cy’Inama cy’Akarere hateraniye inama rusange y’Inama.y’Igihugu y’Abagore ifite insanganyamatsiko"Uruhare rwa mutimawurugo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye,wo musingi w’Iterambere rirambye"
Western Province I Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda Gender Monitoring Office | Rwanda
Nyamasheke District (@nyamasheke) 's Twitter Profile Photo

Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu yayoboye inama y' Uburezi yaguye yagarutse ku musaruro wavuye mu mwaka ushize n' imyiteguro y' itangira ry' amashuri muri 2024-2025, kurushaho kunoza isuku na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Ubuyobozi bw' Akarere bwatangije irondo ry' umwuga kuri santere zose z' ubucuruzi. Ubuyobozi buvuga ko iyi ari intambwe nziza ku kwicungira umutekano, bugasaba abagiye muri izi nshingano kubikora kinyamwuga koko.

Ubuyobozi bw' Akarere bwatangije irondo ry' umwuga kuri santere zose z' ubucuruzi.

Ubuyobozi buvuga ko iyi ari intambwe nziza ku kwicungira umutekano, bugasaba abagiye muri izi nshingano kubikora kinyamwuga koko.
Nyamasheke District (@nyamasheke) 's Twitter Profile Photo

Abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge bashyikirijwe imashini zigendanwa zizajya zibafasha gutanga mu buryo bw' ikoranabuhanga raporo y' ikurikiranwa ry' indwara z' amatungo . Babihawe n' Ikigo cy' Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n' Ubworozi, RAB nyuma y' amahugurwa kuri iyi gahunda.

Abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge bashyikirijwe imashini zigendanwa zizajya zibafasha gutanga mu buryo bw' ikoranabuhanga raporo y' ikurikiranwa ry' indwara z' amatungo .
Babihawe n' Ikigo cy' Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n' Ubworozi, RAB nyuma y' amahugurwa kuri iyi gahunda.
Nyamasheke District (@nyamasheke) 's Twitter Profile Photo

Ubuyobozi bw' Akarere bwakiriye itsinda ry' abakozi b' Umuryango Croix Rouge Rwanda mu rwego rwo gutangiza ibikorwa by' ubufatanye mu kwagura umuyoboro w’amazi wa Rongero-Karengera mu Murenge wa Kilimbi. Uyu muyoboro uteganyirijwe ingengo y' imari ya Miliyoni 71 Frw

Ubuyobozi bw' Akarere bwakiriye itsinda ry' abakozi b' Umuryango Croix Rouge Rwanda mu rwego rwo gutangiza ibikorwa by' ubufatanye mu kwagura umuyoboro w’amazi wa Rongero-Karengera mu Murenge wa Kilimbi.
Uyu muyoboro uteganyirijwe ingengo y' imari ya Miliyoni 71 Frw