NTYAZO Sector
@ntyazos
ID: 1054320856762060802
22-10-2018 10:37:35
119 Tweet
294 Followers
146 Following
Atangiza ku mugaragaro uyu mwiherero, Umuyobozi w'Akarere Erasme NTAZINDA yavuze ko Akarere kishimira imikorere n'imikoranire hagati y'ubuyobozi na #JADF yifuza ko umwiherero waba umwanya wo kwivugurura no kongera imbaraga mu nshingano kugira ngo umuturage agire imibereho myiza
Mu ruzinduko rwe, Umunyamabanga wa Leta muri Ministry of Health | Rwanda Dr Tharcisse MPUNGA ari gusura Ibitaro bya Nyanza aho amaze gutaha imbangukiragutabara nshya bahawe n'Akarere, Ikigega cy'amazi meza yo kunywa ndetse n'inkongoro y'umurwayi aho abarwayi by'umwihariko abana bazajya baherwa amata.
Ibirori byo Kumurika Inyambo ntibizabacike! Ni uguhera tariki ya 22 kugeza 24 Werurwe 2024 i Nyanza ku Gicumbi cy'Umuco. Inteko y'Umuco | Rwanda Cultural Heritage Academy Erasme NTAZINDA
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ntyazo muri Nyanza District burasaba Urubyiruko rwose kuzitabira uyu muganda uteganijwe kuwa 23.03.2024 guhera i saa mbiri, ukazabera ahavuzwe muri iyi baruwa.
Gucikwa n'ibirori byo 'š²ššššššš š°šššššš' ni ukunyagwa zigahera! Umuyobozi wa Nyanza District Erasme NTAZINDA arasobanura ibikorwa biteganyijwe muri iri murika, ndetse n'aho bizabera. Kwinjira ni ubuntu! Muratumiwe mwese!
Gahunda y'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza. Gahunda yose mwayireba munyuze kuri iyi linkšnyanza.gov.rw/index.php?eID=⦠#Kwibuka30 Erasme NTAZINDA
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ntyazo bunejejwe no kubatumira mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo murenge, kikazahuzwa no gutangiza icyumweru k'icyunamo ku rwego rw'Akarere ka Nyanza District .
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cy'iminsi 100 ndetse no gutangiza icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'Akarere ka Nyanza biri kubera mu murenge wa Ntyazo, Akagari ka Cyotamakara ahazwi nk'i Karama ka Shali. Erasme NTAZINDA #TwibukeTwiyubaka
Nonaha: Umuyobozi ushinzwe abinjira n'abasohoka muri Nyanza District , ku bufatanye bw'Umurenge wa Ntyazo, arimo kwakira no gukemura ibibazo by'abaturarwanda badafite ibyangombwa, ndetse n'abadafite ubwenegihugu buzwi (stateless).Erasme NTAZINDA
Minisitiri wa Ministry of Sports | Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju ni we mushyitsi mukuru mu gikorwa cyo #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza. Uyu munsi kandi mu Rwibutso rwa Nyanza harabaho gushyingura mu cyubahiro imibiri 75. Erasme NTAZINDA
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagisozi hatangirijwe ku rwego rw'Akarere icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Twifatanyije na Guverineri Kayitesi Alice, abayobozi batandukanye n'inzego z'umutekano Southern Province | Rwanda Erasme NTAZINDA
Ku mugezi w'Akanyaru, mu kagari ka Katarara, hatangirijwe ku rwego rw'Umurenge, icyumweru k'icyunamo, kinatwinjiza mu gihe k'iminsi 100 yo #Kwibuka31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi kandi byabereye no mu midugudu itandukanye igize Umurenge wa Ntyazo, muri Nyanza District .
Guverineri wa Southern Province | Rwanda Kayitesi Alice ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Kajyambere Patrick bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Cyotamakara, Umurenge wa Ntyazo muri gahunda yo gukemura ibibazo by'abaturage, banaganira kuri gahunda zitandukanye za Leta.
Kuri uyu wa 3, Mu murenge wa Ntyazo, Nyanza District mu bigo by'amashuri hatanzwe Ikiganiro kigamije gukumira #Isambanywa ry'abana. Cyahawe Abanyeshuri biga muri GS Rugarama TSS, GS Ruyenzi, EP Ntyazo, na EP Kagunga, kikaba cyatanze ku bufatanye bw'inzego z'ibanze n'iz'umutekano.
None, kuwa 23.10.2025, mu murenge wa Ntyazo, muri Nyanza District , hakozwe inama yo gusobanurira abayobozi ku gikorwa cyo gufasha abaturage kwemeza imyirondoro no gufotorwa kugira ngo bahabwe e-indangamuntu, tukaba twifatanije n'Umukozi wa NIDA Rwanda, Bwana Ndayishimiye Vivens
Mu murenge wa Busoro habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wāAmakoperative 2025 ku rwego rwāAkarere. Umushyitsi Mukuru yari Jean Marie Kamana Jean, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wāAkarere. Hanamuritswe ibikorwa, hashimirwa indashyikirwa hanatangwa ibiganiro kuri #EjoHeza