CHUB
@chu_butare
Official twitter handle of University Teaching Hospital of Butare( CHUB). Established in 1928 and located in Rwanda, Southern Province, Butare city
ID:2166211345
http://www.chub.rw 31-10-2013 07:54:14
866 Tweets
7,5K Followers
4,8K Following
Nonaha: Itsinda ry'abakozi bahagarariye abandi CHUB bari gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ntarama Bugesera District . Ni mu rwego rwo gukomeza #kwibuka30 no gufasha abakozi kurushaho kumenya amateka ya Jenoside hirya no hino mu gihugu #NeverAgain
Ubuhamya bwa Oda Umubyeyi wari umukozi w'ibitaro bya kaminuza mu 1994 bwagarutse ku bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yibanda cyane cyane ku bwicanyi bwakorewe muri ibi bitaro no muri Butare kugeza ingabo z'inkotanyi zihageze ku itariki 4 Nyakanga 1994. #Kwibuka30
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yahaye umukoro urubyiruko wo guharanira icyiza bakarwanya ikibi kandi bagahora bazirikana ko umutekano n’iterambere u Rwanda rufite uyu munsi bitikoze ahubwo byaturutse ku bwitange bw’urubyiruko rw’inkotanyi rukwiye kubabera urugero. #Kwibuka30
Kwibuka ni bwo buryo bwiza bwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tuzabikomeza.
Turashima Ministry of Health | Rwanda n'ibigo biyishamikiyeho ku kwifatanya natwe uyu munsi mu gikorwa cyo #Kwibuka30 muri CHUB. Theodat Siboyintore, Uhagarariye IBUKA mu karere ka Huye

Uyu munsi, ku wa 17 Mata 2024, mu bitaro bya CHUB hari kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi , abarwayi n'abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ministry of Health | Rwanda
Rwanda Biomedical Centre
Dr Sabin Nsanzimana
Mu gikorwa cyo #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw'ubuzima, cyabereye muri CHUB, abakora mu nzego z’ubuzima biyemeje gukomeza kunga ubumwe no kwirinda ko jenoside yazongera kuba ukundi. Ministry of Health | Rwanda
The Ministry of Health, its affiliates and partners today participated in #Kwibuka30 to commemorate and honour the victims of the 1994 genocide against the Tutsi at CHUB in Huye District.
Rwanda Biomedical Centre Rwanda Food and Drugs Authority
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko kuba igikorwa cyo #Kwibuka30 cyabereye muri CHUB bifite umwihariko kuko ari ho hari igicumbi cy'ubuzima, nyamara akaba ari naho hari umubare munini w'abaganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kurikira igikorwa cyo #Kwibuka30 mu rwego rw’ubuzima kibera ku bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB
Follow #Kwibuka30 live at the health sector level at Butare University Teaching Hospital CHUB
Rwanda Biomedical Centre Rwanda Food and Drugs Authority
youtube.com/live/ZuVVUzXwQ…