RADIO SALUS OFFICIAL
@RADIOSALUS1
RADIO YA BOSE
ID:2831709598
http://salus.ur.ac.rw 15-10-2014 14:33:59
3,1K Tweets
3,9K Followers
556 Following
Abantu bafite ubumuga bo muri Kicukiro District bavuga bizeye ko bagiye kurushaho kwitabwaho biturutse ku ikusanyamakuru ry'abo riri gukorwa mu gihugu hose hakoreshejwe ikoranabunga DMIS.
NCPD Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu, mu ishuri rya Polisi rya Gishari muri Rwamagana District hari kubera umuhango wo gusoza icyiciro cya 19 cy'amahugurwa y'abapolisi bato 2,072.
Uyu muhango uyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Alfred Gasana.
Rwanda National Police
Inzego zishinzwe ubuzima zirasaba ibyiciro byihariye birimo abamotari, abanyonzi n'abakora uburaya kwirinda malaria bakurikiza inama bagirwa.
Byavugiwe mu bukangurambaga bwabanjirijwe n'umuganda wo gutema ibihuru mu murenge wa Mamba muri Gisagara District
Rwanda Biomedical Centre ASOFERWA
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko umuganda rusange wari uteganyijwe tariki ya 30/12/2023 utakibaye mu rwego rwo gufasha abaturarwanda kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka.
Yifurije abanyarwanda kugira ibihe byiza by’impera z’umwaka. Ministry of Local Government | Rwanda
Mu kiganiro #Kaminuza mu Iterambere kuva 16h00, turi kugaruka ku mibereho y'abanyeshuri bo muri Sudan baje gukomereza amasomo yabo muri University of Rwanda kubera ibibazo by'umutekano muke mu gihugu cyabo.
Bavuga ko imyigire yabo iri kugenda neza. UR_Huye campus Ignatius R. Kabagambe
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y'iminsi ine y'abanyamakuru agaruka ku kudaheza abantu bafite ubumuga ari kubera muri Northern Province/ Rwanda muri Musanze District kuva taliki 20-23 Ukuboza 2023
Ubuyobozi bw'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga NCPD Rwanda busaba inzego za Leta n'iz'abikorera gukomeza gukuriraho imbogamizi abantu bafite ubumuga kugira ngo bakomeze ibikorwa bibateza imbere.