Nyanza YEGO Centre
@yegonyanza
This is an official account of Nyanza YEGO Centre
ID: 931162566998593537
http://www.nyanza.gov.rw 16-11-2017 14:10:30
132 Tweet
335 Followers
30 Following
Muri gahunda yo gufasha urubyiruko mu biruhuko, ku bufatanye na #ClosetoAfricaFoundation, mu Kigo cy'Urubyiruko Nyanza YEGO Centre urubyiruko n'abana bakomeje gufashwa kwihugura mu cyongereza ndetse n'umuziki Nyanza District NYC NYANZA District Ministry of Youth and Arts | Rwanda
Abana benshi mu Karere ka Nyanza, bitabiriye amatora ya Komite z’Ihuriro ry’Abana arimo kuba mu gihugu hose ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari. Igikorwa kiri kugenda neza kandi abana barabyishimiye. National Child Development Agency | Rwanda
Here is a product of #SummerProgram2025 Nyanza YEGO Centre. During this holiday, youth Nyanza District were created into professional musicians in partnership with #ClosetoAfricaFoundation. Ministry of Youth and Arts | Rwanda Kajyambere Patrick NYC NYANZA District #
Muri Nyanza District habaye igikorwa cyo gusoza umushinga wa #DREAMS washyirwaga mu bikorwa na FXB Rwanda. Mu myaka 8, abangavu 24,999 bafashijwe kwiga imyuga banahabwa ibikoresho. Igwingira naryo ryavuye kuri 33 rigera kuri 12. Gahunda yayobowe na Visi Meya NadineK
Uyu munsi, muri salle ya G.S Mater dai habereye Inama y'Inteko rusange y'Urubyiruko rwo mu Nyanza District. Umushyitsi mukuru yari umuhuzabikorwa wa Rwanda Youth Council Nyamanswa Francois, yitabiriwe n'Abayobozi batandukanye, Urubyiruko ku kagari,umurenge n'akarere n'inzego z'umutekano.
Rubyiruko rw'Abadahigwa, ni amahirwe adasanzwe ko iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere kacu ka Nyanza District . Tukitabire mu bambere, tube bandebereho, tugikangurire n'abandi. Dufayanye-Duhindure-Dutere imbere
Gukosora imyirondoro no gufotora abaturage muri gahunda y’Indangamuntu-Koranabuhanga mu Karere ka Nyanza birakomeje kugera tariki 23/11/2025. NIDA Rwanda
Nyuma yo kongera amasomo (Trades) yigishwa mu Kigo cy'Urubyiruko Nyanza YEGO Centre umubare w'urubyiruko bagana Ikigo baje kwiga imyuga wikubye kabiri bagera ku 150 mu mezi atandatu gusa. Biteganywa ko bazagera kuri 300 mu mezi 12 ari imbere. Nyanza District Ministry of Youth and Arts | Rwanda NYC NYANZA District
Ku kigo cy'urubyiruko, CHB Rwanda ku bufatanye na University of Rwanda bari mu bushakashatsi bugamije kureba uburyo apulikasiyo ya YAhealth imaze gufasha urubyiruko ruyikoresha mu kubungabunga ubuzima bwabo. Bari kumwe n'Urubyiruko 30 rwo mu Nyanza District ruri hagati y'imyaka 18-24.
Umwaka mushya, ibintu bishya! Bantu, musura Nyanza District, ese muriteguye? Ku Kigo Gitanga Amakuru kuri ba Mukerarugendo, ibintu babishyize ku rundi rwego! Mu minsi mike, ikawa nziza, imurika rigezweho, amagare yo gutemberaho ndetse n'impano muzajya mubihasanga. Kajyambere Patrick
Imikino ya 1/4 mu marushanwa y'#UmurengeKagameCup2026 mu mupira w'amaguru, icyiciro cy'abagabo irakomeza kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Mutarama 2026. Ngwino ushyigikire ikipe y'Umurenge wawe! Kajyambere Patrick
Urubyiruko ruhagarariye abandi muri Nyanza District ruri mu mwiherero w’iminsi 3 ugamije kurwongerera ubumenyi mu kwihangira imirimo, iterambere ry'uburinganire n’uruhare rwabo mu iterambere. Ni umwiherero wanitabiriwe na Komisiyo y’Imibereho Myiza mu Nama Njyanama y’Akarere.