Ngomasector_Huye
@ngomasector
ID: 1067428620719796224
27-11-2018 14:43:09
365 Tweet
370 Followers
79 Following
Urubyiruko rusaga 300 n'abarimu babo bo muri #Tanzania baje mu mikino ya #FEASSSA2023, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngomasector_Huye. Bahawe incamake y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bunamiye imibiri ishyinguye muri urwo rwibutso bashyiraho indabo.
♻️Mu kiganiro Sobanuza cya UR- RADIO SALUS 97.0 & 101.9 FM cyo kuri uyu wa gatandatu 02.09.2023, saa 08h30 - 10h00, Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange arasobanura gahunda zitandukanye z'ibikorwa by'Akarere ka Huye. Kurikira ikiganiro usobanuze ibyo udasobanukiwe, unatange ibitekerezo.
Kuri uyu wa gatandatu 07/10/2023, mu murenge wa Ngoma,Huye District twazindukiye muri Sport rusange, yitabiriwe kandi na Mayor w'Akarere ka Huye.
Kuri uyu wa gatanu 15/12/2023, mu mujyi wa Huye Huye District mu murenge #Ngoma, Governor Southern Province | Rwanda yashize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa inyubako nini y'ubucuruzi ya HTC izatwara miliyari 10
Kuwa kane 22/02/2024 mu murenge #Ngoma Huye District hatangijwe ku mugaragaro #Police month, isuku, umutekano no kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana, ibikorwa biri ku isonga. #Turwanyeigwingira Southern Province | Rwanda Rwanda National Police @ncda.gov.rw
Kuri uyu kane 22/02/2024, muri gahunda #police month mu murenge wa Ngoma Huye District hatangijwe igikoni cy'iminsi 12 yo kwita kumirire myiza y'abana bagaragaweho ikibazo cy'imirire mibi. Southern Province | Rwanda National Child Development Agency | Rwanda Rwanda National Police
Muri gahunda #Police month mu rwego rwo kwimakaza isuku turwanya umwanda, mu murenge wa Ngoma Huye District hamwe n'umufatanyabikorwa Biocoor, hatangijwe gahunda yo kongera umubare wa poubelle zishyirwamo imyanda mu mujyi wa Huye. Southern Province | Rwanda Rwanda National Police National Child Development Agency | Rwanda
Kuwa kabiri 28/02/2024, mu murenge wa Ngoma Huye District mu tugari, ku bigo nderabuzima no ku mashuri habaye igitondo cy'isuku cyakozwemo ubukanguramga ku isuku, umutekano, kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana. # Isuku hose ihera kuri njye # Hehe n'igwingira
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Ngoma Huye District batsinze umurenge Muhanga MUHANGA District igitego 1-0, mu marushanwa NDC Awareness, murwego rwo kongerera abaturage ubumenyi ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Umurenge Ngoma ukaba werekeje kuri finale. APEFA Southern Province | Rwanda