Kicukiro District
@KicukiroDistr
Official Twitter handle of Kicukiro District. Follow for continuous news & updates Umuyoboro w'Amakuru y'Akarere ka Kicukiro. Dukurikire umenye amakuru agezweho
ID:3805219942
http://www.kicukiro.gov.rw 28-09-2015 15:48:15
10,3K Tweets
48,2K Followers
583 Following
At the conclusion of the National Commemoration week, at the Rebero Genocide Memorial, PM Dr. Ngirente, along with other senior officials, paid tribute to politicians who were killed during the 1994 Genocide against the Tutsi because they opposed the Genocide plan. #Kwibuka30
📸AMAFOTO📸
Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero hari kubera igikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa leta yariho wo kurimbura Abatutsi. #Kwibuka30
📸: steve_the_director
Perezida w’Umutwe w’Abadipite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko iyo amahanga atigira ntibindeba, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashoboraga gukumirwa, kuko batari babuze amakuru y’uko iri gutegurwa cyangwa ubushobozi bwo kuyihagarika, ahubwo babuze umutima utabara. #Kwibuka30 …
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Antoine MUTSINZI arimo kuganira n'abatanga Serivizi zakira abantu nk'amahoteli n'amacumbi (Hotels, Lodges, Guest houses , Motels) Ibi biganiro bikaba bigamije kurushaho kunoza isuku n'umutekano aho bakorera.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga, utagize umutima utabara ugatererana Abatutsi bicwaga, mu butumwa yagarutseho ku mugoroba wo #Kwibuka30 i Nyanza ya Kicukiro ahashyinguwe abasaga 105,000 biciwe Kicukiro District imvahonshya.co.rw/kwibuka-30-nya…
Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite akaba n'umushyitsi mukuru Mukabalisa Donatille yatanze ubutumwa ku Rubyiruko ndetse ashimangira ko aya mateka akwiye kutubera isomo ryo kwigira no kwigenera ibyo dukeneye.
#Kwibuka30 #NyanzaKicukiro
Babyeyi,
Bavandimwe,
Bana, rungano,
Nshuti muruhukiye Nyanza-Kicukiro Genocide Memorial,
Twaje kubibuka no kuzirikana ubupfura n’ineza yanyu, tubizeza ko bitazongera.
Mu kwibuka Twiyubaka, ubu Umujyi mwavukijwe uragendwa, urakeye kandi uratekanye.
Turibuka Twiyubaka.
#Kwibuka30
This evening, Rwandans marched for #Kwibuka30 from RP-IPRC Kigali former Eto Kicukiro where United Nations forces in 1994 abandoned more than 2000 Tutsis and later killed.
It's a walk ahead of the #Kwibuka30 night vigil being held at Nyanza-Kicukiro Genocide Memorial.
#Kwibuka30 #NyanzaKicukiro
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Samuel DUSENGIYUMVA yihanganishije abarokokeye muri Kicukiro haba kuri Eto ndetse na hano Nyanza ya Kicukiro. Yihanganishije kandi abafite abavandimwe, ababyeyi n’inshuti bahiciwe.
Kuri uyu wa Kane, haribukwa Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyanza Kicukiro District no mu nkengero zaho. Iki gikorwa cyabanjirijwe n'Urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye kuri IPRC Kigali (hahoze ari ETO Kicukiro) rwerekeza ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Twibuke twiyubaka.
#Kwibuka30
Nyura hano ukurikire umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza-Kicukiro.
youtube.com/live/yA0U5BA61…
#Kwibuka30
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo Patricie Uwase wifatanyije n'abaturage ba Gahanga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye abarokokeye muri uyu murenge no mu nkengero zawo banze guheranwa n'amateka mabi banyuzemo.
Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Antoine MUTSINZI yagarutse ku budaheranwa bwaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi, yasabye abaturage kandi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya uwo igaragayeho.
Mu Murenge wa Gahanga harimo kubera igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Samuel DUSENGIYUMVA ndetse n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwa remezo Patricie Uwase ari nawe mushyitsi mukuru.
The City of Kigali wishes Eid Mubarak to all Muslim brothers and sisters. #EidAlFitr2024 #EidMubarak
Min. UTUMATWISHIMA, Min. Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’urubyiruko rusaga 5,000 mu gikorwa cyo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n’umuryango Our Past Initiative. Iki gikorwa kiri kubera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
#Kwibuka30