BPlus TV Rwanda (@bplustvrwanda) 's Twitter Profile
BPlus TV Rwanda

@bplustvrwanda

OFFICIAL TWITTER OF BPLUS TV RWANDA
Music-Sport-Movie-Entertainment

ID: 1503720391243612160

calendar_today15-03-2022 13:11:22

7,7K Tweet

378 Followers

71 Following

BPlus TV Rwanda (@bplustvrwanda) 's Twitter Profile Photo

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Xi Jinping w’u Bushinwa, iki Gihugu cyiyemeza kurushaho gushyira imbaraga mu mubano gifitanye n’u Rwanda.

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨 Perezida Emmanuel Macron yemeje Michel Barnier nka Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa Mushya. #BPLUSTVAMAKURU

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨

Perezida Emmanuel Macron yemeje Michel Barnier nka Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa Mushya. #BPLUSTVAMAKURU
BPlus TV Rwanda (@bplustvrwanda) 's Twitter Profile Photo

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨 U Rwanda rwahawe kwakira Inama y'Ihuriro ry’Amagereza n’Amagororero ku Isi mu 2025. Muri uyu mwaka, iyi nama iri kuba ku nshuro ya 26 yateraniye muri Singapore ku wa 1-6 Nzeri 2024.

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨

 U Rwanda rwahawe kwakira Inama y'Ihuriro ry’Amagereza n’Amagororero ku Isi mu 2025.  Muri uyu mwaka, iyi nama iri kuba ku nshuro ya 26 yateraniye muri Singapore ku wa 1-6 Nzeri 2024.
BPlus TV Rwanda (@bplustvrwanda) 's Twitter Profile Photo

Mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, ni ho hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malariya, aho biteganyijwe ko ingo ibihumbi 160 ari zo zizagerwaho n’iki gikorwa.

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo, zambitswe imidari y’Umuryango w’Abibumbye bashimirwa uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa 5 Nzeri 2024, yatangaje ko yagize Michel Jean Barnier Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atandukanye.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, PSF, bwatangaje ko bugiye gufatanya n’Akarere ka Rwamagana bakubaka ahantu hahoraho hazajya habera imurikagurisha ry’iyi Ntara, ibizatuma rizajya riba inshuro ebyiri mu mwaka.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, cyatangaje gahunda y'ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa.

Inzego zishinzwe iperereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri gushakisha umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa, Joseph Yusuf Maliki, nyuma y’uko yiciwemo imfungwa 129.

Ubuyobozi bw’Ikigo cyo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishinzwe gutanga amaraso, buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amaraso yifashishwa mu buvuzi.

Urugo rwa Mfitumukiza Janvier utuye mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana w’Akarere ka Rubavu, rwatewe n’uwitwaje intwaro waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikekwa ko ari Umusirikare wa RDC.

Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ruherereye i Nyanza, rwahamije Dr. Venant Rutunga icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20.

Ubuyobozi bw’Ishuri rya Riviera High School, bwasobanuye impamvu yatumye ababyeyi bayiha asaga miliyoni 370 Frw y’urugendoshuri abana bagombaga gukorera muri Canada muri Nyakanga uyu mwaka, ariko ntirukorwe, buvuga ko byatewe n'ibura ry'ibyangombwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakira icyiciro cya mbere cy’inkunga z’inkingo za Mpox zigera hafi ku 100.000.

Urwego rushinzwe iperereza muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatangaje ko rwataye muri yombi Colt Gray w’imyaka 14, akekwaho kurasa bagenzi be babiri n’abarimu babiri bakahasiga ubuzima.

Mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Rwisirabo, hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya ku nkunga ya USAID Rwanda. Iki gikorwa kitabiriwe na Ambassador Eric Kneedler , Abayobozi ku rwego rw’Akarere, Rwanda Biomedical Centre, Ministry of Health | Rwanda n’abafatanyibikorwa.

Mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Rwisirabo, hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya ku nkunga ya <a href="/USAIDRwanda/">USAID Rwanda</a>. Iki gikorwa kitabiriwe na <a href="/USAmbRwanda/">Ambassador Eric Kneedler</a> , Abayobozi ku rwego rw’Akarere,
<a href="/RBCRwanda/">Rwanda Biomedical Centre</a>, <a href="/RwandaHealth/">Ministry of Health | Rwanda</a> n’abafatanyibikorwa.