
YEGO MUSANZE
@yegomusanze
ID: 933572636621275136
23-11-2017 05:47:16
120 Tweet
161 Takipçi
87 Takip Edilen

Umuyobozi wa Musanze District NSENGIMANA Claudien ari kumwe na Alex Kanayoge bakiriye itsinda rya Enabel in Rwanda ryari riyobowe n'Umuyobozi Mukuru wayo Madame Virginie baje kwerekana Umuyobozi mushya wa Enabel no kureba bimwe mu bikorwa byakozwe n'uyu mushinga.Enabel in Rwanda


NSENGIMANA Claudien yashimiye ubufatanye na Enabel in Rwanda mu iterambere ry'Akarere ka Musanze ,anagaragaza indi mishinga igiye kubakwa mu Karere k'ubufatanye na Enabel.Mubyakozwe harimo: Ikiraro cyubakishijwe technology y'amabuye,Isoko ry'Ibiribwa rya Musanze, YEGO MUSANZE n'ibindi.



Join us in Job fair event organized by Musanze District, MIFOTRA and APEFE through Musanze Employment Service Centre (MESC) in partnership with PSF. Click on following link for registration: forms.gle/Lu1DTTHNLjqjEW… Ministry of Public Service and Labour | Rwanda Musanze District APEFE Rwanda



Musanze Employment Service Center in collaboration with Musanze District organised a day to connect job seekers and providers that will be on 17/12/2024 at #CPND de Fatima . The video and pictures below discover the City of #Musanze, ranked as 2nd City which is Most Attractive in Rwanda.

Mayor wa Musanze District Bwana NSENGIMANA Claudien ya funguye Job fair yahuje abashaka akazi n'abagatanga. Mayor yasabye abitabiriye gukoresha amahirwe agaragara muri Musanze mu gushaka akazi no kwihangirimirimo. Ministry of Public Service and Labour | Rwanda APEFE Rwanda MUSANZE YOUTH VOLUNTEERS National Youth Council-Musanze District


Abashaka akazi bitabiriye iyi Job fair bishimiye uburyo babonye amahirwe yo kugarira nibigo bitandukanye bamwe bakabona akazi cyangwa amahugurwa azabafasha kubona akazi cyangwa kwihangirimirimo. Musanze District Ministry of Public Service and Labour | Rwanda APEFE Rwanda MUSANZE YOUTH VOLUNTEERS National Youth Council-Musanze District


Uyu munsi Umuhuzabikorwa wa YEGO Musanze District, Bwana Aimable Rwigamba yaganirije Urubyiruko n'abana baba baje gukinira mu kigo. Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda imyifatire yabashora mu businzi n'ubusambanyi anabasaba kujya basubira mu masomo. Ministry of Youth and Arts | Rwanda pic.x.com/1pLFMa83HV

Tubifurije Noheri nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2025. Ministry of Youth and Arts | Rwanda Musanze District Musanze Employment Service Center National Youth Council-Musanze District MUSANZE YOUTH VOLUNTEERS


Rubyiruko mu komeze mugane ikigo cy'urubyiruko cya Musanze District murahasanga services batandukanye. Ministry of Youth and Arts | Rwanda Rwanda Youth Council National Youth Council-Musanze District MUSANZE YOUTH VOLUNTEERS


Rubyiruko dukunda, Ikigo cy'urubyiruko cya Musanze Employment Service Center kiriho ku bwanyu, nimutugane. Kubakirana yombi ni inshingano zacu. Muri ab'agaciro!


Bamwe mu bashaka akazi bitabiriye job fair 2024 yateguwe na Musanze District binyujijwe muri MESC; bagatanga CV zabo muri Nice Processing ltd bakoze ikizami kugirango iyi company ibone umukozi yifuza. Ministry of Public Service and Labour | Rwanda APEFE Rwanda MUSANZE YOUTH VOLUNTEERS National Youth Council-Musanze District YEGO MUSANZE


Urubyiruko n'abakozi ba YEGO MUSANZE bayobowe na Aimable Rwigamba, basuye urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 rw'Akarere ka #Musanze, ruri ahahoze Cour d'Appel de Ruhengeri, berekwa ibimenyetso ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Urubyiruko rwahawe umwanya wo gusobanuza no kugaragaza ingamba bafashe kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na IP Fred Kazungu na Bwana Bizimungu Thierry, umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu karere ka #Musanze


Mu Kiganiro "Inyangakugoma mu iterambere" cy'uyu munsi, turasobanurirwa serivisi zitangirwa mu Kigo cy'Urubyiruko cy'Akarere ka Musanze. Ntimucikwe n'ikiganiro gitambuka kuri Radio Musanze 98.4 FM


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Alex Kanayoge yasuye umushinga w'Ubuhunzi, #UrbanAgriculture, ukorerwa mu Kigo cy'Urubyiruko cya Musanze. Ni umushinga w'ubuhinzi bw'imboga ugaragaza uburyo bwo guhinga mu mujyi, kubyaza umusaruro ubuso buto no kurwanya imirire mibi.


Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w'Akarere Alex Kanayoge yasabye ubuyobozi bwa YEGO MUSANZE gukomeza gufata neza ubu buhinzi, gukurikirana uko abahuguwe; Urubyiruko, Abagore n'Abafite ubumuga bo mu Mirenge ifite ibice by'umujyi, babukorera aho batuye bigisha abaturanyi babo.
