
Uwiringira M Josée
@uwiringirajosee
Kamonyi District Councilor
ID: 484857508
06-02-2012 15:29:55
939 Tweet
772 Followers
450 Following

Minisitiri wa Ministry of Local Government | Rwanda J Claude Musabyimana ubu ari mu Kagari ka Buguri Umurenge wa Rukoma mu nteko y'abaturage. Ni gahunda yanitabiriwe kandi na Guverineri Southern Province | Rwanda Kayitesi Alice, ibi biganiro bihuza abaturage n'ubuyobozi byanitabiriwe n'abagize inzego z'umutekano


Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwiringira M Josée ubu ayoboye inama ibera ku biro by'Akarere i Gihinga,abatumiwe barungurana ibitekerezo ku ngamba nshya zigamije kurwanya igwingira ry'abana no gukumira imirire mibi Ministry of Local Government | Rwanda National Child Development Agency | Rwanda Southern Province | Rwanda


Ku Karere hateraniye inama yahuje abagize komite y'Akarere ikurikirana imikorere ya "Isange One Stop Centre", ahatangirwa serivisi zo kwitwa ku bagize ibibazo byo guhohoterwa. Inama iyobowe na Uwiringira M Josée Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza Rwanda National Police


Banyarugarika, #Ntore z'Umuryango FPR-Inkotanyi muri Kamonyi District, ko hahiye ari ugukusanya ibitekerezo bizashyirwa muri #Manifesto y'imyaka 5, umunsi nyirizina kuri ya gahunda y'umwaka utaha, nti hazakongoka? Ingabire Egidie Bibio NIWEMWIZA Anne Marie Oswald Oswakim Mutabaruka Angeli RPF_south KNC - Kakoza Nkuriza Charles


Turashimira Imirenge ya #Nyamiyaga, #Nyarubaka na #Runda kubwo guhanga udushya hagamijwe guharanira iterambere n'imibereho myiza y'abaturage. Mukomereze aho kandi n'indi Mirenge ibafateho urugero. Ministry of Local Government | Rwanda Southern Province | Rwanda



Ku Karere hateraniye inama y'Inama Njyanama y'Akarere iyobowe na nyoni lambert Perezida wa Njyanama. Abajyanama barungurana ibitekerezo kuri raporo z'amakomisiyo,ibipimo by'imisoro n'amahooro bivuguruye na gahunda y'itangwa ry'amasoko ivuguruye y'umwaka wa 2023/24 Ministry of Local Government | Rwanda


Ministiri w'ubuzima Dr.Nsanzimana Sabin yasuye Ibitaro bya Remera Rukoma.Uru ruzinduko rugamije kureba uko serivisi z'ubuvuzi zitangwa muri ibi Bitaro ndetse no kujya inama ku bikwiye kunozwa kugira ngo imitangire ya serivisi irusheho kuba myiza Dr Sabin Nsanzimana Ministry of Health | Rwanda 1/2


Ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda hari kubera inama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa. Abagize iri huriro ryo ku rwego rw'Akarere, barungurana ibitekerezo ku kwimakaza indangagaciro ziteza imbere ubumwe bw’abanyarwanda Ministry of National Unity and Civic Engagement International Alert Rwanda USAID Rwanda Unity Club 1/4


Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere avuze ko inama y'ihuriro yateganyijwe muri uku kwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda kandi ko hari no gutangwa ibiganiro mu baturage,ibyiciro byihariye,..biganisha ku gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda Ministry of National Unity and Civic Engagement Unity Club 2/4


Ku bufatanye bw'Akarere na Rwanda National Police muri gare ya Bishenyi i Runda, mu gitondo hatanzwe ubutumwa bukangurira abagenzi ndetse n'abatwara ibinyabiziga kwitwararika bagakurikiza amabwiriza y'isuku. Bibukijwe no gukurikiza amategeko y'umuhanda bagakumira impanuka Ministry of Local Government | Rwanda


Runda: Igikorwa cyo kwibukiranya amabwiriza y'isuku cyateguwe mu rwego rwo gutangiza ukwezi k'ubukanguramba bwateguwe n'Akarere, aho abaturage bibutswa kugira isuku aho batuye, aho dkorera, aho tugenda; buri wese akagira uruhare mu guharanira ubuzima buzira umuze Ministry of Local Government | Rwanda


Musambira:Ataanga ibihembo ku bahize abandi muri ubu bukangurambaga bw'isuku n'umutekano, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho Myiza asabye abaturage kwita ku isuku bakagira n'uruhare mu kwicungira umutekano kuko ari inkingi y'iterambere Ministry of Local Government | Rwanda Rwanda National Police


Ku musozi wa Buhunga, Umudugudu wa Nyarusange Akagari ka Ruyanza Umurenge #Nyarubaka niho habereye ku rwego rw'Akarere umuganda rusange usoza ukwezi. Iigkorwa cyibanze ku gucukura no gusibura imirwanyasuri, hatewe kandi ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije Ministry of Local Government | Rwanda 1/4


Itsinda ry'Abadepite mu Rwanda Parliament bayobowe na Hon. Nkuranga Egide,Komite Nyobozi y'Akarere, inama y'umutekano itaguye y'Akarere, abafatanyabikorwa bifatanyije n'abaturage ba hano mu Kagari ka Ruyanza muri ibi bikorwa by'umuganda wo kurengera ibidukikije Ministry of Local Government | Rwanda 2/4


Kamonyi: Iyi mikino y'uyu mwaka yateguwe hagamijwe no gutanga ubutumwa bureba buri wese muri rusange; by'umwihariko urubyiruko rukaba ruhamagarirwa gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu, hagamijwe kubaka umuryango ubereye u Rwanda Ministry of Education | Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda Southern Province | Rwanda


Mu Kagari ka Kidahwe Umurenge #Nyamiyaga hari kubera ku rwego rw'Akarere ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga. Intego y'uyu mwaka ni ukuzamura uruhare rw'abantu bafite ubumuga mu miyoborere mu rwego rwo kubaka ejo heza NCPD Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda


Mu Kagari ka Sheli Umurenge wa Rugalika niho habereye ku rwego rw'Akarere umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare.Wibanze ku gukora ibikorwaremezo by’imihanda (gusibura rigoles, gukora amateme yari yarasenyutse, guharura ibyatsi byo ku muhanda) Ministry of Local Government | Rwanda Southern Province | Rwanda


Umubitsi w'impapuro mpamo z'ubutaka ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo Sylvain 🇷 nyuma y'umuganda ku Rugalika ubu ari gusobanura ibirebana n'imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka (uko iherekanyabubasha ku butaka rikorwa, akamaro ko gukurikiza icyo ubutaka bwagenewe) National Land Authority - NLA
