@titorutaremara4
INARARIBONYE
calendar_today16-09-2021 10:09:13
1,4K Tweets
32,0K Followers
3 Following
3 months ago
1) Felix Tshisekedi Mu MAYIRA ABIRI. Felix Tshisekedi ubu ari muri “dilemma ” ntazi niba azakomeza kurwanya u Rwanda (na M23 yaramunaniye) agafata Kigali-akica Perezida Kagame nkuko abiririmba hirya no hino
2) Cyangwa se ntazi niba azaganira na M23 bakumvikana uko bazazana amahoro n’umutekano muri Kivu. 1) Ubwa mbere ubwo amatora yasekeraga Tsihisekedi yiyemeje ibintu bikurikira:- Kuzana umutekano mu Burasirazuba bwa Congo(DRC) . - Kubaka ubukungu bwa Congo (DRC).
3) A) Tsihisekedi yahamagaye abayobozi ba M23 i Kinshasa abemerera ibi bikurikira:- Gutaha nta nkomyi- Gucyura impunzi -Kwinjira mu gisirikare no muri leta ku babishoboye abandi bagafashwa gusubizwa mu buzima busazwe.
4)B) Tshisekedi yahuye n’abayobozi b’ibihugu bimukikije byose; bamubwira ko ibyo yakoze byo guhura na M23 ariyo nama y’ukuri akwiye gukomereza aho.C) Abantu benshi b’incuti nyancuti za DRC bamugiriye inama yo guhura n’u Rwanda, ku mpamvu zikurikira:-Bahuje imbibi muri Kivu.
5)- u Rwanda rwivanye mu ngorane nyinshi ruriyubaka rutera imbere; rwabera CONGO (DRC) urugero rwiza, nicyo gituma Tshisekedi yaje mu Rwanda akaganira n’abayobozi b’u Rwanda ndetse bemeranya gukorera hamwe ibintu byinshi.