Gutanga pads no kuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere byakomereje muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil Byumba, biherekezwa no gusabana hamwe no kwidagadura. Nawe watera inkunga iki gikorwa, maze ukarinda ipfunwe abana bari mu mihango🙏.
#KosmotiveMay #KosmoImpact
Ubushakashatsi bwerekana ko muri rusange, u Rwanda ruhomba arenga miliyoni 115 z'amadorali ya Ameria kubera ko hatashyizweho uburyo buhamye bwo kwita ku bagore n'abakobwa mu gihe bari mu mihango.
#KosmotiveMay
#KosmoImpact
Gicurasi, ni ukwezi Kosmotive bahariye kutwegera aho dutuye hirya no hino mu gihugu, mu bukangurambaga buzibanda ku isuku ku mubiri, cyane cyane mu gihe cy'imihango. Hazabamo amarushanwa y'imivugo, hanatangwa pads ku bazikeneye batishoboye. #KosmotiveMay #KosmoImpact