Rulindo District
@rulindodistrict
The official X account of Rulindo District, Government of Rwanda | Akarere ka Rulindo
ID: 1378827631
https://www.rulindo.gov.rw 25-04-2013 06:37:11
4,4K Tweet
22,22K Followers
630 Following
Umuyobozi wa Rulindo District ayoboye inama ihuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, ab'utugari n'abayobozi b'inzego z'umutekano. Barimo gufatira hamwe ingamba zo kunoza imitangire ya serivisi, kwihutisha imihigo, gutegura igihembwe cy'ihinga no kubungabunga umutekano.
In partnership with Ministry of Finance & Economic Planning with the support of GIZ Rwanda ,has today concluded the training of CSOs and JADF members in Rulindo District on planning&budget preparation process, gender responsive budgeting and on monitoring and evaluation Ministry of Local Government | Rwanda Evariste MURWANASHYAKA
Ku bufatanye na Ministry of Finance & Economic Planning ku nkunga ya GIZ Rwanda impuzamiryango CLADHO-Rwanda yahuguye imiryango itegamiye kuri Leta, abafatanyabikorwa, abayobozi n'abakozi ba #Rulindo mu kunoza igenamigambi rihuriweho, kubahiriza ihame ry'uburinganire &kunoza ikurikirana n'isuzumabikorwa
Ubuyobozi bwa Rulindo District buramenyesha abantu bose ko bwifuza kwegurira ba Rwiyemezamirimo amavuriro y'ibanze yo ku rwego rwa mbere kugira ngo bayakoreshe. Urutonde rw'amavuriro n'ibisabwa murabisanga muri iri tangazo.
Umuyobozi w'Inama Njyanama Rulindo District Aimable Dusabirane ayoboye inama idasanzwe y'Inama Njyanama; abayitabiriye barimo gusuzuma gahunda y'ibiruhuko y'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, kwemeza gahunda ivuguruye y'itangwa ry'amasoko no kugezwaho ibyavuye mu bugenzuzi bw'insengero
Uyu munsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka #Rulindo yakiriye Ambasaderi wa Zimbabwe Charity Manyeruke wasuye imurika ry'umuco n'amateka y'Abanyarwanda ba kera rikorerwa mu Kigo Ndangamuco cya Rulindo District VISIT ICC Rulindo AT KIRENGE.