Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
@rbarwanda
Official Account of Rwanda Broadcasting Agency (RBA). Home of @RwandaTV ||@Radiorwanda_RBA || @MagicFM_Rw || @KC2_RW || @MagicSportsTV_ & 5 Community Radios
ID:871681970
http://www.rba.co.rw 10-10-2012 12:26:01
65,5K Tweets
551,4K Followers
377 Following
Follow People
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba Leta. Iyi ngingo igamije kuvugurura iyo mu itegeko ryari risanzweho yakumiraga abafite ubumenyi bwihariye kubona akazi mu nzego za Leta. #RBAAmakuru
tinyurl.com/24n839yb
Urukiko rwa Rubanda rw’i Buruxelles mu Bubiligi, rwakomeje kuburanisha Urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi, humvwa Silas Majyambere nk'umutangabuhamya. #RBAAmakuru
tinyurl.com/25jdt7t6
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka yavuze ko gukorera hamwe no guhuza imbaraga hagati y'u Rwanda na Uganda, ari umusingi ukomeye mu kuzamura urwego rw’imibanire y’Ibihugu byombi. #RBAAmakuru
tinyurl.com/k5x38d8t
Umusesenguzi muri Politiki yo mu Karere, Tite Gatabazi, yagaragaje ko Umutwe wa M23 atari ikibazo kuri RDC ahubwo ari ikimenyetso simusiga cyerekana uko iki gihugu cyananiwe gukemura ibibazo byacyo kuva mu bihe bya kera. #RBAAmakuru
youtube.com/watch?v=GBmJuN…
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byiyemeje kunoza ubufatanye, gukorera hamwe no guhuza imbaraga hagamijwe kunoza umubano w’ibihugu byombi, ndetse no gukuraho inzitizi zose zigaragazwa nk’izibangamiye urujya n’uruza rw’abatuye ibi bihugu. #RBAAmakuru
tinyurl.com/mpwr4snr
Abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, aba Ndego muri Kayonza n'ab'i Jarama muri Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba bamwenyuye nyuma yo kubakirwa inzu no guhabwa amazi meza binyuze mu bikorwa by'amezi atatu by'Ingabo z'u Rwanda na Polisi y'Igihugu. #RBAAmakuru
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje imbogamizi zirimo no kutabonera ubushobozi bw'amafaranga ku gihe mu bituma hari imihanda idindira gukorwa. #RBAAmakuru
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Ingengo y’imari y'umwaka wa 2024/2025 izagera kuri miliyari 5,690.1 Frw, inyongera ya miliyari 574,5 Frw, ingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5.115,6 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023/2024. #RBAAmakuru
Depite Uwamariya Odette yasobanuye impamvu zashingiweho mu gusaba ko ikiruhuko cyo kubyara ku mugore kiva ku byumweru 12 kikaba ibyumweru 14 na ho ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo ufite umugore wabyaye kikagirwa iminsi 7 y'ikiruhuko ikurikiranye, kivuye ku minsi ine. #RBAAmakuru
'Uyu mwaka dufite abarenga 400 bamaze gusohoka. Turitegura ko no mu mpera z'umwaka hari 1700 bazasohoka.'
Komiseri Mukuru wa Rwanda Correctional Service, CG Murenzi Evariste, avuga ku gutegura ifungurwa ry'abagororwa bari bafungiye ibyaha bya Jenoside basoje ibihano. #RBAAmakuru
Ntabwo dukurikirana abantu dushingiye ku gitsina-Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Investigation Bureau, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, avuga ku Mutoza wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida wakubise urushyi Rwaka Claude utoza Rayon Sports y'Abagore. #RBASports
'Byagaragaye ko Leta mu bihe bitandukanye yagiye ikenera gukoresha abanyamahanga bafite ubumenyi budasanzwe.'
Depite Uwamariya Odette ku mpamvu abanyamahanga batekerejweho mu bashobora guhabwa akazi ka Leta. #RBAAmakuru