Kamonyi District
@kamonyi
The official Twitter account of Kamonyi District, Government of Rwanda | Akarere ka Kamonyi
ID: 303631108
http://www.kamonyi.gov.rw 23-05-2011 06:30:03
4,4K Tweet
36,36K Followers
2,2K Following
Wiriweho Ntirutērwa . Urakoze kuduha amakuru kuri serivisi itakunogeye wahawe ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi. Nk'ubuyobozi tugiye gukurikirana habeho no kuganiriza abakozi (abaganga), ibigomba gukosorwa bikosorwe ariko tunoze imitangire ya serivisi Rwanda Biomedical Centre Ministry of Health | Rwanda
None mu Murenge wa Rukoma Akagari #Remera hatashywe umuyoboro w'amazi ureshya na 2,8km uva mu Kagari ka Remera ukagera ku Kigo cy'amashuri abanza cya Gisenyi ndetse n'ikigega cya 5m3;ibi bikorwa byubatswe ku bufatanye bw'Akarere n'umufatanyabikorwa For Africa Ministry of Local Government | Rwanda 1/2
Igikorwa cyo gutaha uyu muyoboro w'amazi i Rukoma cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu Niyongira Uzziel ari kumwe na FABIO BEZZERA ushinzwe ibikorwa bya For Africa ku rwego rw'Isi. Abaturage basabwe kurinda ibi bikorwa bityo bikabafasha mu mibereho yabo 2/2
I Gihinga mu Murenge #Gacurabwenge habereye inteko rusange ya National Women's Council.Iyi nama yitabiriwe n'abagore bahagarariye abandi ku rwego rw'Akagari, Umurenge n'Akarere. Ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti:"Mutimawurugo, Inkingi y'iterambere ry'umuryango" Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda
Iyi Nteko Rusange y'Abagore yabereye i Gihinga, yabimburiwe no kumurika ibyagezweho n'abagore mu ngeri zitandukanye. Mu nama, abagore bunguranye ibitekerezo ku bikorwa byagezweho umwaka ushize, hanamuritswe imihigo ya Mutimawurugo y'uyu mwaka wa 2024/25 Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda National Women's Council
Muri iyi nteko y'abagore yo ku rwego rw'Akarere yabereye i Gihinga mu Murenge #Gacurabwenge, Imirenge ya Gacurabwenge, Runda na Nyamiyaga yashyikirijwe ibikombe,nk'ikimenyetso cy'uko yabaye indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa imihigo ya Mutimawurugo y'umwaka ushize Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda
Umurenge #Rugalika wahawe igikombe kuko wahanze agashya mu kwita ku buzima bw'umugore n'umuryango muri rusange. Imirenge yanashyikirijwe ibyemezo by'ishimwe kubera uruhare abagore bagize mu kwesa imihigo ya Mutimawurugo y'umwaka ushize wa 2023/24 Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda Jackline Kamanzi
I Gihogwe mu Murenge wa Musambira ku bufatanye bwa Ministry of National Unity and Civic Engagement na Mizero Care Organization hari kubera ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe. Abitabiriye barasobanurirwa icyo ubuzima bwo mu mutwe aricyo,uburyo bwitabwaho n'uko ufite ikibazo yafashwa tugaharanira ubuzima buzira umuze
Muri ibiganiro ku isanamitima no gusobanukirwa n'Ubuzima bwo mu mutwe, ihungabana n'ibimenyetso bigaragara ku muntu ufite icyo kibazo byabereye i #Musambira; abaturage bakangurira kugana muganga igihe umuntu yagaragayeho ibimenyetso basobanuriwe Ministry of National Unity and Civic Engagement Mizero Care Organization
Inteko y'abagore yo ku rwego rw'Akarere yabereye mu murenge #Gacurabwenge , yashojwe no gushyira umukono ku masezerano y'imihigo ya Mutimawurugo y'uyu mwaka. Abahuzabikorwa ba National Women's Council mu Mirenge biyemeje kuzashyira mu ngiro ibikorwa bikubiye muri izi nyandiko Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda
Ku Karere hari kubera inama y'uburezi yitabiriwe n'abagera kuri 200. Hatumiwe abayobozi b'Ibigo by'Amashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano, hari abahagarariye amashuri yigenga , ba Nyir'Ibigo, abashinzwe uburezi mu Mirenge n'abayobozi b'Imirenge Ministry of Education | Rwanda 1/4
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu Niyongira Uzziel niwe uyoboye inama y'uburezi ibera hano ku Karere. Haraganirwa ku bugenzuzi bwakozwe na NESA Rwanda mu Bigo by'Amashuri, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, imyiteguro y'itangira ry'umwaka w'amashuri Ministry of Education | Rwanda 2/4
Muri iyi nama, Claver Niyirora umugenzuzi waturutse muri NESA Rwanda muri raporo ku bugenzuzi bwakozwe yasabye abayobozi b'Ibigo kwita cyane ku isuku mu Bigo, kurushaho kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ndetse no kunoza imyigire n'imyigishirize Ministry of Education | Rwanda 3/4
Mu rwego rwo gukumira icyorezi cy'ubushita bw'inkende, intumwa zaturutse muri Rwanda Military Hosp na Rwanda Biomedical Centre bibukije abitabiriye inama y'uburezi ibigomba kwitabwaho kugira ngo abana bazatangire buri Kigo cy'Ishuri gifite uburyo bufasha abana kwirinda iyi ndwara Ministry of Education | Rwanda 4/4
The Vice Mayor in Charge of Social Affairs Uwiringira M Josée today receives at District head office a delegation from the Federal Republic of Ethiopia. The team is in a study visit on how family planning methods are delivered to target population in Rwanda Rwanda Biomedical Centre Ministry of Health | Rwanda
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Uwiringira M Josée uyu munsi yakiriye itsinda ryaturutse mu gihugu cya Ethiopia. Aba bashyitsi bari mu rugendoshuri mu Rwanda bareba uko serivisi zo kuboneza urubyaro zigezwaho ku babaturage Rwanda Biomedical Centre Ministry of Health | Rwanda
Urakoze Munyaneza Theogene ku bw'amakuru uduhaye, nk'Akarere turabikurikirana.Kujya muri EjoHeza ntabwo ari agahato ni ubushake. Icyo dukora nk'ubuyobozi ni ubukangurambaga kugira ngo abantu bitabire iyi gahunda bityo biteganyirize ejo hazaza Southern Province | Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda
Mu rwego rwo kwihutisha imitangire ya serivisi no guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego z'ibanze, ku bufatanye bw'Akarere na Airtel Rwanda abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugari bashyikirijwe "speed based internet". Iyi "internet" ije isimbura iyo bari basanganywe Southern Province | Rwanda