GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile
GOODRICH TV

@goodrichtvrw

Our Vison is to raise the living standards of the population through our main pillars that are: HEALTH, EDUCATION AND WEALTH.

ID: 1248912406174142464

linkhttp://www.goodrichbusinessgroup.com calendar_today11-04-2020 09:55:23

2,2K Tweet

1,1K Takipçi

218 Takip Edilen

GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

🚨 AMAKURU MASHYA 🚨 Bank y’Abarabu y’Iterambere, BADEA, yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45$. Ni amafaranga arimo miliyoni 20$ azakoreshwa mu gukwirakwiza amazi meza aturuka mu ruganda rwa Karenge na miliyoni 25$ azanyuzwa muri Banki y'Igihugu y’Amajyambere, BRD.

🚨 AMAKURU MASHYA 🚨

Bank y’Abarabu y’Iterambere, BADEA, yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45$.

Ni amafaranga arimo miliyoni 20$ azakoreshwa mu gukwirakwiza amazi meza aturuka mu ruganda rwa Karenge na miliyoni 25$ azanyuzwa muri Banki y'Igihugu y’Amajyambere, BRD.
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

🚨 AMAKURU MASHYA 🚨 Leta y’u Rwanda iri muri gahunda yo kugabanya umubare wa moto zikorera mu mihanda ya Kigali, abantu bakayoboka gutega bisi, hagamijwe kurushaho kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi no kugabanya impanuka. #GoodrichTvAmakuru

🚨 AMAKURU MASHYA 🚨
Leta y’u Rwanda iri muri gahunda yo kugabanya umubare wa moto zikorera mu mihanda ya Kigali, abantu bakayoboka gutega bisi, hagamijwe kurushaho kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi no kugabanya impanuka.
#GoodrichTvAmakuru
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

🚨 INKURU Y'AKABABARO 🚨 Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi ku myaka 64 y’amavuko. #GoodrichTvAmakuru

🚨 INKURU Y'AKABABARO 🚨

Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi ku myaka 64 y’amavuko.
#GoodrichTvAmakuru
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

🚨 INKURU Y'AKABABARO 🚨 Umunyapolitiki akaba n'uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga, yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde afite imyaka 80, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi bo mu biro bye utatanze ibisobanuro birambuye ku rupfu rwe. #GoodrichTvAmakuru

🚨 INKURU Y'AKABABARO 🚨

Umunyapolitiki akaba n'uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga, yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde afite imyaka 80, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi bo mu biro bye utatanze ibisobanuro birambuye ku rupfu rwe. 
#GoodrichTvAmakuru
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Kenya bari mu bihe by’akababaro k’itabaruka rya Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo Gihugu. #GoodrichTvAmakuru

🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨

Mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Kenya bari mu bihe by’akababaro k’itabaruka rya Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo Gihugu.

#GoodrichTvAmakuru
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨 Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb Christine Nkulikiyinka yatangaje ko kugeza muri Kamena 2025, abakozi barenga ibihumbi 852 bari bariyandikishije kandi batangirwa umusanzu mu bwishingizi bw’izabukuru n’ubwishingizi bw’ibyago bikomoka ku kazi.

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb Christine Nkulikiyinka yatangaje ko kugeza muri Kamena 2025, abakozi barenga ibihumbi 852 bari bariyandikishije kandi batangirwa umusanzu mu bwishingizi bw’izabukuru n’ubwishingizi bw’ibyago bikomoka ku kazi.
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Rwanda National Police yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu ba banyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri. Byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro. #GoodrichTvAmakuru

🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨

<a href="/Rwandapolice/">Rwanda National Police</a> yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu ba banyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri. Byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro. 
#GoodrichTvAmakuru
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

🚨 AMAKURU MASHYA 🚨 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Abasenateri nk'uko biteganywa n'Ingingo ya 80 y'Itegeko Nshinga. Abo ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.

🚨 AMAKURU MASHYA 🚨

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Abasenateri nk'uko biteganywa n'Ingingo ya 80 y'Itegeko Nshinga.

Abo ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

Tubararikiye kuzakurikira ikiganiro VIBES ON SHOW kuri uyu wa Gatanu. Twatumiye Gakumba Patrick ‘Super Manager‘. Tuzamukubarize iki ?

Tubararikiye kuzakurikira ikiganiro VIBES ON SHOW kuri uyu wa Gatanu. Twatumiye Gakumba Patrick ‘Super Manager‘. 

Tuzamukubarize iki ?
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

Perezida Kagame yabonanye n'Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, baganira ku kwagura umubano w'iki gihugu n'u Rwanda mu nzego zitandukanye. Umukuru w'Igihugu ari i Riyadh, aho yitabiriye Inama yiga ku Ishoramari, iri kuba ku nshuro ya 9, kuva kuri uyu wa Mbere.

Perezida Kagame yabonanye n'Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, baganira ku kwagura umubano w'iki gihugu n'u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Umukuru w'Igihugu ari i Riyadh, aho yitabiriye Inama yiga ku Ishoramari, iri kuba ku nshuro ya 9, kuva kuri uyu wa Mbere.
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

Kaminuza ya EAST AFRICAN UNIVERSITY RWANDA yashyize ku isoko Abagera 521, basabwa kutibagirwa indangagaciro y’ubunyangamugayo mu gukoresha ubumenyi bahawe. Uyu muhango wabareye mu ishami ry’iyi kaminuza rya Nyagatare District witabirwa n'abanyacyubahiro batandukanye. Rwanda Education HEC Rwanda

GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

Goodrich Life Care, yahembewe kuba iya mbere mu gutanga serivisi nziza z’ubuzima n'ibindi. Yatoranijwe ku bwo gufasha abantu mu kubaha Services z'Ubuzima-Nyunganizi na Fitness muri 2025. #GoodrichLifeCare #Fitness #Awards2025 #GoodrichTvAmakuru

Goodrich Life Care, yahembewe kuba iya mbere mu gutanga serivisi nziza z’ubuzima n'ibindi.
Yatoranijwe ku bwo gufasha abantu mu kubaha Services z'Ubuzima-Nyunganizi na Fitness muri 2025.
#GoodrichLifeCare
#Fitness #Awards2025
#GoodrichTvAmakuru
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

Ikigo MEGA GLOBAL LINK cyahawe igihembo cy’isosiyete yitwaye neza kurusha izindi mu gutanga serivisi zo kujya hanze, ibikesha gufasha  abantu benshi kugera muri Canada, USA na Europe mu buryo bwizewe. #MegaGlobalLink #Awards2025 #GoodrichTvAmakuru

Ikigo <a href="/MegaGlobalLink/">MEGA GLOBAL LINK</a> cyahawe igihembo cy’isosiyete yitwaye neza kurusha izindi mu gutanga serivisi zo kujya hanze, ibikesha gufasha  abantu benshi kugera muri Canada, USA na Europe mu buryo bwizewe.
#MegaGlobalLink 
#Awards2025
#GoodrichTvAmakuru
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

Abarimo  Umuyobozi mukuru wa Goodrich Business Group Amb.Dr.Francis HABUMUGISHA Goodrich,PhD na Pastor John bahagarariye abakozi b'ikigo cya Goodrich Business Group, ubwo yahabwaga ibikombe bya Mega Global Link na Goodrich Life Care. #Awards2025 #GoodrichBusinessGroup #GoodrichTvAmakuru

Abarimo  Umuyobozi mukuru wa Goodrich Business Group <a href="/DrHabumugisha/">Amb.Dr.Francis HABUMUGISHA Goodrich,PhD</a>  na Pastor John  bahagarariye abakozi b'ikigo cya Goodrich Business Group, ubwo yahabwaga ibikombe bya Mega Global Link na Goodrich Life Care. 
#Awards2025
#GoodrichBusinessGroup
#GoodrichTvAmakuru
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

Ku munsi wa Africa Writers Day Celebration uzizihirizwa mu Intare Arena kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2025, Dr Francis Habumugisha, azamurika igitabo yanditse cyitwa ‘Rya neza ubeho neza’ kigisha uko wakita ku buzima ukoresheje ibiribwa, aho azanakigurisha ku bazaba bifuza kukigura.

Ku munsi wa Africa Writers Day Celebration uzizihirizwa mu Intare Arena kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2025, Dr Francis Habumugisha, azamurika
igitabo yanditse cyitwa ‘Rya neza ubeho neza’ kigisha uko wakita ku buzima ukoresheje ibiribwa, aho azanakigurisha ku bazaba bifuza kukigura.

Igitabo kitwa ' Rya neza ubeho neza ' cyanditswe na Dr Francis Habumugisha, kigisha uko wakita ku buzima ukoresheje ibiribwa, cyashyizwe ku igabanyirizwa ( Promotion ) rya 40% mu mpera z'uyu mwaka wa 2025  ku bashaka kukigura kiva ku 35,000 Rwf, gishyirwa  ku 20,000 Rwf.

Dr. Mukarwego Beth Nasiforo , Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'Imiryango Nyarwanda y'Abantu bafite Ubumuga NUDOR yasabye Abafite ubumuga gukomeza gukoresha neza inkunga bahawe mu mushinga 'DUKORE TWIGIRE ' batewemwo inkunga na Christian Blind Mission . NCPD Rwanda

Dr. Mukarwego Beth Nasiforo , Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'Imiryango Nyarwanda y'Abantu bafite Ubumuga <a href="/NUDOR_Rw/">NUDOR</a> yasabye Abafite ubumuga gukomeza gukoresha neza inkunga bahawe mu mushinga 'DUKORE TWIGIRE ' batewemwo inkunga na Christian Blind Mission .
<a href="/ncpdrwanda/">NCPD Rwanda</a>
GOODRICH TV (@goodrichtvrw) 's Twitter Profile Photo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagabiye inka z’Inyambo Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ubwo yamutemberezaga mu rwuri rwe kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo, nk’ikimenyetso gifite umuzi mu muco nyarwanda. #GoodrichTvAmakuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagabiye inka z’Inyambo Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ubwo yamutemberezaga mu rwuri rwe kuri uyu wa Kane tariki ya 20
Ugushyingo, nk’ikimenyetso gifite umuzi mu muco nyarwanda.
#GoodrichTvAmakuru