
IBUKA Rwanda
@ibuka_rwanda
GENOCIDE SURVIVORS ORGANIZATION ljwi ry'Abarokotse Jenoside La Voix des Survivants du Génocide Voice of Genocide Survivors #IBUKA
ID: 2353128637
http://www.ibuka.rw 20-02-2014 11:49:24
2,2K Tweet
23,23K Followers
170 Following

🕯️ Turibuka indangagaciro zabarangaga zirimo: Ubupfura, urugwiro, urukundo, gukunda umuryango, kujya inama, gufashanya no gukora cyane. Nubwo mwishwe ntabwo mwazimye. Turahari tuzabibuka iteka n’iteka. 🎙️ Biseruka Omar Umuyobozi wa IBUKA | Ngoma District #NtukazimeNdiho






🕯️Duhora tuzirikana ubumuntu, ubupfura, ubutwari, umurava no gukunda Igihugu byabarangaga. Tuzakomeza kubibuka kandi tubasubize agaciro mwambuwe. Ntimuzazima twararokotse. 🎙️ Siboyintore Theodart Uhagarariye IBUKA | Huye District #NtukazimeNdiho #Ntukazime #Kwibuka31



🕯️ Mpora nzirikana uburyo mwakundaga Inkotanyi ariko mukicwa mutazibonye. Gusa n'ubwo mwishwe mukazima nagira ngo mbabwire ko izo Nkotanyi zaturokoye, ubu tukaba tubibuka. Ntimuzazima twararokotse. 🎙️Béatrice Uwera #NtukazimeNdiho #Ntukazime #Kwibuka31



#Kwibuka31: Kuri iki cyumweru, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Buranga muri Gakenke District hari kubera igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu #Rwanda, hazikanwa ku buryo bw'umwihariko imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


📌 Duhora tuzirikana kandi twibuka ubupfura, urukundo, umurava no gutabarana byabarangaga. Tuzahora tubibuka iteka. Ntimwazimye kuko turiho. 🎙️ Nduwimana Bonaventure Umuyobozi wa IBUKA | Kirehe District #NtukazimeNdiho #Ntukazime #Kwibuka31




Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Guverineri Maurice Mugabowagahunde wa Northern Province/ Rwanda, Abadepite muri Rwanda Parliament, Inzego z'Umutekano, abayobozi mu byiciro bitandukanye muri Gakenke District n'abaturage


Ishami Foundation IbukaUSA IBUKA Rwanda Ibuka France Ibuka (M&J) Ibukasuisse Ibuka Deutschland - Erinnerung und Gerechtigkeit Ibuka Italia Ibuka Holland Ibuka Sweden Ibuka Senegal Urukundo Rwandan Organisation Bureau of African Affairs Ambassador-at-Large for Global Criminal Justice Ambassador Eric Kneedler United Nations Secretary General The First Memorial Site in the Nordic Countries for the Victims of the Tutsi Genocide was Inaugurated in Finland newsvoice.se/2025/06/memori…

Mu butumwa bwatanzwe na Bakina Ismael wari uhagarariye IBUKA Rwanda mu gikorwa cyo #Kwibuka31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe na ADEPR Ururembo rwa Kigali, yibukije urubyiruko kwigira ku mateka mabi yaranze Igihugu mu kugena ahazaza heza. #MamaUrwagasaboTv



Mu kiganiro Minisitiri wa Ministry of National Unity and Civic Engagement,Dr. Jean Damascene BIZIMANA yatanze yagaragaje uruhare amadini n'amatorero byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kwitandukanya n’urwango batojwe n'abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.


#Kwibuka31: Uyu munsi, Abayobozi n’Abakozi ba Minisiteri n’Ibigo bakorera hamwe, ari bo MoYA, MIGEPROF, REAF, RCI, NCDA, NYC, NWC, NPSC na YouthConnekt Africa Hub, baribuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri Kigali Genocide Memorial. Live: youtu.be/wXTxyOA9cgU
