
hamza iddi
@hamzaiddi1
ID: 755328841153912832
19-07-2016 09:10:03
4,4K Tweet
701 Takipçi
558 Takip Edilen

Rwanda Youth Volunteers muri Musanze District dukomeje kwishakamo ibisubizo kubibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage aho Tububakira Ubwiherero, Kubasanira Inzu, kubaka uturima twigikoni nibindi byinshi bitandukanye, ni kubufatanye n'ubuyobozi ndetse n'abaturage.


#Akakanya: muri Salle mberabyombi y'akarere, Ubuyobozi bwa Musanze District buri kugirana ikiganiro n'itangazamakuru. N'ikiganiro kibanda ku iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, amahirwe y'ishoramari mu Karere n'ibibazo bibangamiye abaturage.


Rwanda Youth Volunteers Muri Musanze District mu Mirenge yose hakomeje ubukangurambaga bwo kongera Abanyamuryango ba Youth Volunteers Ndetse no kubandika muri Data Base y'ikoranabuhanga. Ni gikorwa Dukomeje Gufatanya na Rwanda National Police Ndetse n'inzego zose z'urubyiruko.


Rwanda Youth Volunteers Muri Musanze District Bifatanyije n'ubuyobozi bw'akarere, Rwanda National Police Ndetse n'izindi Nzego z'Urubyiruko bitabiriye SIPORO RUSANGE YA N'IJORO "MUSANZE CITY NIGHT RUN". Hatanzwe n'ubutumwa butandukanye bwibutsa Buri wese Gukomeza kwitabira Siporo.Kubana Richard


Gutangiza ku mugaragaro ITORERO RY'INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 12 ku rwego rwa Musanze District byabereye muri Muhoza Sector/Musanze District. Mu ishuri rya ESIR - TSS hateraniye abanyeshuri barangije S6 basaga 450. Mayor w'Akarere NSENGIMANA Claudien niwe watangije iri Torero. Ministry of Local Government | Rwanda


Rwanda Youth Volunteers muri Musanze District , kubufatanye na Rwanda National Police bakomeje gukora Igikorwa cyubukangurambaga bugamije Kumenyereza abaturage impinduka kuri zebra crossing mumugi wa #Musanze aho zavuguruwe zikegezwa Hirya yamasangano y'inzira nyabagerwa. Ministry of Local Government | Rwanda


Ba Coordinator Muri Rwanda Youth Volunteers Kurwego rw'akarere Muri Northern Province/ Rwanda bitabiriye Inama yateguwe na Rwanda National Police Muri Iyi Ntara,abakuriye Dasso n'izindi Nzego.Iyo Nama yarigamije Gukomeza kurebera hamwe Ingamba zo Gukomeza gusigasira umutekano hakumirwa ibyaha bitaraba.


Urubyiruko rw'abakorerabushake muri Musanze District bakomeje ibikorwa byo gufasha abanyeshuri biga bacumbikirwa,kubona ibinyabiziga, hirindwa ko Baherwa cyangwa ngo bakererezwe kugera kumashuri bigamo ndetse MUSANZE YOUTH VOLUNTEERS bakomeje gukangurira ababyeyi kohereza abana ku gihe.


Rwanda Youth Volunteers Muri Musanze District mu masaha y'ijoro bafatanyije na Rwanda National Police kubufatanye n'irondo ry'umwuga bakomeje irondo mu rwego rwo gukomeza kwicungira umutekano. Dukomeze gusigasira ibyagezweho Kandi Youth Volunteers Musanze twiyemeje kwitangira Igihugu cyacu 👌


Rwanda Youth Volunteers muri Musanze District Bakomeje gukora Ibikorwa Bihindura Imibereho Myiza y'Abaturage ,Aho Bubaka cyangwa bagasanira Inzu abatishoboye, Kubaka Uturima twigikoni Gusukura Aho Batuye aho Bagenda ndetse naho bakorera, Gutangira amakuru kugihe,.... #Ntakudohoka


Kuri Uyu wa Mbere Rwanda Youth Volunteers Muri Musanze District mu murenge wa Muhoza bari gufatanya na RURA ndetse na Police y'u Rwanda ishami rya Musanze mu gikorwa cyo gufasha abanyeshuri gusibira mu bigo bigaho. Kugeza Ubu bamwe babuze imodoka Ariko Hari gushakwa igisubizo.


Rwanda Youth Volunteers Mu Murenge wa #Muhoza Muri Musanze District Nyuma yo gusubiza Umwana kw'ishuri witwa TINYUHORAHO Mubaraka bamukuye mu buzima bwo mu Muhanda, Uyu munsi bamushyikirije amafaranga 187,000 Rfw y'ishuri Nyuma y'Uko Urubyiruko rw'Abakorerabushake bishatsemo ibisubizo.


Igikorwa cyo gutangira amafaranga y'ishuri uru rubyiruko twari rwarataye Ishuri, Rwanda Youth Volunteers Muri Muhoza biyemeje kumufasha agakomeza amashuri ye bamufasha kumushakira ibikoresho n'amafanga y'ishuri. Uyu mujene ashima Bagenzi be Kandi nawe yiyemeje kuba ubukorerabushak.


Rwanda Youth Volunteers muri Musanze District bakomeje kuba intangarugero mu gutanga umusanzu mu bikorwa bihindura imibereho myiza y'Abaturage. Ibyo bakora, n’ubwitange bukomeye aho bubakira abatishoboye,Isuku hose,gutangira amakuru kugihe ndetse no kwicungura Umutekano. Ministry of Local Government | Rwanda





Rwanda Youth Volunteers Muri Musanze District bakomeje Ibikorwa bya Sociale hagati yabo ibibasha gusabana Nyuma y'ibikorwa bakora bizamura Imibereho myiza y'Abaturage. Aha bamwe mu bagize Komite y'akarere ya Youth Volunteers na Sector coordinator bari basuye abaheruka kubyara no kurwa.


