Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile
Faustin Twagiramungu

@ftwagiramungu

Homme politique rwandais:Ancien Premier Ministre du #Rwanda.Candidat à l'élection présidentielle du 25/08/2003.Actuellement président du Parti #RDI_Rwanda_Rwiza

ID: 547840316

calendar_today07-04-2012 19:13:16

3,3K Tweet

24,24K Takipçi

207 Takip Edilen

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Imyaka,Inkotanyi zimaze zitegeka u #Rwanda zarushijeho kuzambya UBUMWE bw'abanyarwanda. Urubyiruko rwigishwa kwangana no guhangana na bagenzi babo bari mubuhungiro. Ndetse bagasabwa no kujya kubahungabanya!Abaturage bamwe baravangurwa,bagahimbwa amazina:bazira gusa inkomoko yabo!

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

U #Rwanda ni igihugu cyacu dukunda kandi twakwitangira bibaye ngombwa . Nirwo,amizero yacu n'umurage wacu. Tugomba guharanira ko ruba Rwiza kandi rukabana neza n’amahanga. Urubyiruko mizero yejo rukwiye guharanira uyu murage wacu wafashwe bugwate na #Kagame n’inkotanyi ze! #RwOT

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Igihe cyose ubutegetsi bwa #Kagame buzakomeza kwigisha urubyiruko amacakubiri no kugira nabi bishingiye ku irondamoko, igihugu cyacu kizakomeza kuba mungorane zidashira. Ni ahacu twese abashyigikiye #UBUMWE bw’abanyarwanda kwamagana ibibikorwa bibi no kubirwanya twivuye inyuma.

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Ikibazo cy’iyicarubozo mu #Rwanda giteye inkeke. Ubutegetsi bwa #Kagame bumaze imyaka 29 bushyira kungoyi abanyarwanda ndetse bukabakorera ibikorwa bya kinyamanswa. Biteye isoni kuba hari ibihugu bigishyigikiye ubutegetsi nkubu. Ningombwa ko ubu bugizi bwanabi tuburwanya. #RwOT

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Taliki 08/12/1994 nyuma y’amezi 5 #FPR ifashe ubutegetsi,twamaganye kandi dusaba kumugaragaro ko ihagarika: ingoyi,ubwicanyi nubugizi bwanabi muri rusange,bwakorwaga n’ingabo ziyobowe na #Kagame . Ntibyemewe: kubera ibyo, nahisemo gusezera muri guverinoma nka Ministire w'lntebe.

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Abanyarwanda baca umugani ngo: uburere buruta ubuvuke. #Kagame yabaye umugande,aba no mu ngabo za #Uganda (#UPDF),aho yarafite ipeti rya Major. Amaze imyaka 29 yarafashe u #Rwanda,aho acura Abanyarwanda bufuni na buhoro! Byaba byiza ko igihugu gishingira k'ubumwe BW'ABANYARWANDA.

Ntabwo Abanyarwanda bazakomeza kwemera kubaho babuzwa uburenganzira mu gihugu cyabo. Niba #FPR ikomeje gukandamiza rubanda, bizaba ngombwa guhagurukira rimwe ikisubiza uburenganzira bwayo mu gihugu. Ibi ntabwo abaturage bagomba kubisaba #Kagame ni ukubiharanira kugeza bigezweho!

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Birazwi ko #Kagame yishe Abepisikopi gatolika 4 n’abapadiri mu #Rwanda; Ariko ntacyo #Vatican yabivuzeho. Ahubwo yaje kwakirwa na #Papa i Roma! Kiliziya isa niyateshejwe umurongo,ubu bigeze aho Kagame ashaka kubuza abantu gusenga,kdi guhitamo idini ari uburenganzira bwaburimuntu.

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Kagame amaze imyaka 29,yarikubiye ubucuruzi we n’agatsiko ke,ashyiraho imisoro ihanitse,abuza urubyiruko gukora ubucuruzi buciriritse bwaruteza imbere,asenyera rubanda muri #Kigali, yimakaza ikimenyane mugutanga akazi: si amasengesho ateza ubukene mu #Rwanda . Butezwa na #Kagame.

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

C'est important que #USA et #UE aient pris ensemble des mesures pour certains militaires rwandais (#RDF) qui menaçaient la tranquillité dans l'Est de la #RDC. C'est louable mais ce n'est pas suffisant. Il est temps que tout le pouvoir de #Kagame soit annulé en RD #Congo . #RwOT

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Akarengane ubutegetsi bwa #Kagame bukorera abaturage,gateye inkeke kuri burimuntu wese wanga ikibi. Ibibazo igihugu cyacu kimaze mo imyaka 29,ntawundi uzabishyiraho iherezo:uretseko twahagurukira rimwe tukanga kuba ingaruzwamuheto z’agatsiko kingoma y'igitugu mu gihugu cyacu.

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Politique ivangura Abanyarwanda, igatonesha bamwe, ikagoreka amateka,igakwiza amacakubiri, yimakajwe na #FPR na #Kagame, ikwiye gucibwa mu #Rwanda . Abanyarwanda twese tugomba guharanira intego imwe: yo kwimakaza #UBUMWE bwacu nk'abenegihugu, basangiye umuco, ururimi n'igihugu.

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Ubutegetsi bwa #FPR hari byinshi bunengwa: nk'ubukene n'inzara bimaze igihe byibasiye rubanda. Bigizwemo uruhare na politike mbi ya #Kagame: guhohotera abaturage n'ibindi. Ibi hiyongeraho kuba Inkotanyi zikomeje gusenya #UBUMWE bw'Abanyarwanda zibigendereye. Ni akaga ku #Rwanda!

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Inshingano yambere ya leta ni ukwita kumibereho myiza y’abaturage. Mu #Rwanda,abaturage barashonje. Ibiciro,bizamuka burimunsi ku isoko. Ikibabaje ni uko Perezida #Kagame aho gukemura ibi bibazo ahitamo kubwira Abanyarwanda ko aribo biteza ubukene bahitamo gusenga aho gukora.

Faustin Twagiramungu (@ftwagiramungu) 's Twitter Profile Photo

Iterambere mu #Rwanda rizakomeza kuba umugani,igihe cyose ubutegetsi bwa Perezida #Kagame,buburabuza abacuruzi bato. Bubafungira ibikorwa. Buzamura n’imisoro.Ndetse bugafata n’izindingamba zituma agatsiko gato kabegereye ubutegetsi bakomeza gukira naho Rubanda igakomeza gukena.

Kuva #FPR ifashe ubutegetsi yaranzwe no guhohotera impunzi kugera ubwo yishe hafi 1.000.000 muri RD #Congo. Ntisiba gukurikirana abayihunze mumahanga, kubagirira nabi. Ubu igeze aho yishora mubucuruzi bwokuvana impunzi mubihugu byamahanga ngo zizanwe mu #Rwanda kungufu.