
RwamaganaYouthVolunteers
@rwamaganayouth
Volunteerism spirit is within our hearts
ID: 1263196205561102338
20-05-2020 19:54:18
225 Tweet
525 Followers
25 Following



Mu midugudu yose y'Akarere abaturage bifatanyije n'Abanyarwanda n'Isi #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi.Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi,ES w'Intara Jeanne Nyirahabimana n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage ba Muhazi Sector kunamira abazize Jenoside



Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage ba Gishari #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kunamira Abatutsi bazize Jenoside baruhukiye mu rwibutso rwa Ruhunda n'urwa Gishari no gushyingura mu rwibutso rwa Gishari imibiri3 y'Abatutsi bazize Jenoside.


Urubyiruko rw'Abakorerabushake ruturutse hirya no hino twatangiye kwerekeza kuri BK Arena Aho tugiye kwitabira ihuriro ry'urubyiruko 2024 twizihiza imyaka 10 dutangiye. "DUKOMERE KU MURAGE WACU" #DecadeOfImpact Rwanda National Police Ministry of Local Government | Rwanda Kubana Richard Eric Bayisenge T.


“ Nta kudohoka mu bikorwa bishyira umuturage ku isonga “ Iyi niyo ntero y’urubyiruko rw’abakorerabushake ba Rwamagana District muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake.


Kuva Tariki 01 -31 Ukwakira 2024 urubyiruko rw'Abakorerabushake turi mukwezi kwahariwe Ibikorwa byubukorerabushake mu gihugu hose . "NTA KUDOHOKA MU BIKORWA BISHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA" #RwandaYouthVolunteersMonth Ministry of Youth and Arts | Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda Rwanda National Police

Urubyiruko rw’abakorerabushake muri Rwamagana District mu Murenge wa Fumbwe ruri kubaka akarima k’igikoni ku muturage witwa Nsengimana Euphrem utuye mu Mudugudu wa Ndida mu Kagari ka Mununu , iwe niho hasanzwe hakorera Irerero ry’Umudugudu.


Urubyiruko rwo mu Karere rwakoze #Umuganda wibanze ku kurwanya isuri, gukora ibibuga by'umupira no gukumira ingaruka z'ibiza. Visimeya Richards RK n'abandi bayobozi bifatanyije n'Urubyiruko rw'i Munyaga bakora inzira y'amazi yateraga isuri mu mirima yo mu gishanga cya Cyaruhogo.


Kuri uyu wa Gatandatu hirya no hino muri Rwamagana District Urubyiruko rwakoze #Umuganda wihariye wibanze ku kurwanya isuri, gukora ibibuga by'umupira, gukumira igaruka z’ibiza no kubumba amatafari yo kubakira imiryango itishoboye.Ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Munyaga.




Uyu munsi Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi yafunguye amahugurwa agenewe abayobozi b’imidugudu 82 yatoranyijwe muri buri Kagari, yateguwe ku bufatanye na 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 , hagamijwe kubongerera ubumenyi buzabafasha kugira imidugudu ntangarugero itagira icyaha kandi iyobowe neza.




Uyu munsi, abagize Komite z'Umuryango Pan African Movement zatowe mu Karere ka Rwamagana bahuguwe n'intumwa z'uyu muryango Pan-African Movement washinzwe hagamijwe guharanira agaciro no kwigira by’Abanyafurika.


Urubyiruko rw’abakorerabushake ba Rwamagana District mu Murenge wa Mwulire, bubakiye ubwiherero umuturage witwa Mukarujara Sarah, utuye mu Mudugudu wa Rubiha mu Kagari ka Bushenyi. Uyu muturage yashimiye uru rubyiruko ku gikorwa cyiza rwamukoreye.
