REMERA SECTOR
@remerarwanda
Official Twitter Handle of Remera Sector, Gasabo District-City of Kigali, E-mail:[email protected]
ID: 4383619995
http://www.remerasector.rw 05-12-2015 14:06:10
1,1K Tweet
1,1K Followers
587 Following
Nyuma y'Umuganda, Abaturage bakanguriwe gukomeza kwita k'isuku hose no kubungabunga amashyamba haterwa ibiti mu rwego rwo kurwanya ibiza. Umuganda washojwe n'amatora yo kuzuza inzego z'Ibanze na Biro z'Inama Njyanama z'Imidugudu. Gasabo District; City of Kigali; Ministry of Local Government | Rwanda
Mu murenge wa Remera,Abakozi b'Ishami ry'Iterambere ry'Ubukungu mu Mujyi wa Kigali no mu Murenge,bayobowe na Madamu UMULISA Alice basuye abacuruzi bahoze ari abazunguzayi,mu rwego rwo kurebera hamwe aho bageze biteza imbere n'ibibazo bahura nabyo. City of Kigali; Gasabo District
Kuwa 01.11.2023,mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Remera, habaye inama yahuje Ubuyobozi bwa A.E.E,Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw'Umurenge n'abategarugori baterwa inkunga yo kwiteza imbere na A.E.E mu rwego rwo kunoza imikorere n'imikoranire. City of Kigali; Gasabo District.
Tariki ya 04.11.2023,ku bufatanye n'umufatanyabikorwa A.E.E,mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Remera,hatewe inkunga y'amafaranga y'ishuri n'ibikoresho by'ishuri,abana biga bo mu Murenge wa Remera bakomoka mu miryango itishoboye. City of Kigali; Gasabo District; Ministry of Local Government | Rwanda.
Nkuko bisanzwe buri wa kabiri wa buri cyumweru,nobe kuwa 07/11.2023,mu Murenge wa Remera no mu Tugari tuwugize,hateranye inteko z'abaturage haganirwa kuri gahunda za Leta:Gukosoza indangamuntu,Umutekano,kurwanya amakimbirane mu miryango,Isuku,... City of Kigali; Gasabo District
None kuwa 08.11.2023,mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Remera,abahagarariye RCA ku rwego rw'Umujyi wa Kigali,batanze amahugurwa kuri Komite z'Amakoperative 10 akorera mu Murenge wa Remera mu rwego rwo kurushaho kunoza umurimo bakora. Ministry of Local Government | Rwanda; Gasabo District; Rwanda Cooperative Agency
Kuwa 25/11/2023,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge RUGABIRWA Déo,yifatanyije n'urubyiruko n'abaturage b'Akagari ka Nyarutarama mu muganda rusange wibanze ku gukora isuku n'akarima k'igikoni kw' ishuri rya G.S Remera. Ministry of Local Government | Rwanda; City of Kigali; Gasabo District.
Remera,nyuma y'Umuganda Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yaganirije abaturage k'uburenganzira buri wese afite bwo guhabwa serivice inoze kandi yihuse,basabwa kurwanya ruswa n'akarengane,kugira isuku hose,kurwanya ibiza,... Ministry of Local Government | Rwanda; City of Kigali; Gasabo District
Remera,none kuwa 27/11/2023, hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana. Haratangwa Vitamini A n'ibinini by'inzoka ku bana bari munsi y'imyaka 5,ikinini cy'inzoka kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 15, gupima ibiro n'uburebure,... City of Kigali Gasabo District
Kuva kuwa 25/11/2023-10/12/2023, Ubuyobozi bw'umurenge wa Remera,burakangurira abaturage bose kuzirikana iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kurirwanya,kurikumira, gutanga amakuru no guharanira kugira umuryango utekanye. City of Kigali; Gasabo District
Mu Murenge wa Remera,kuwa 03/12/2023,hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga. Nyuma y'ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti "Dufatanye n'abantu bafite" ubumuga,tugere ku ntego z'iterambere rirambye.* habaye ubusabane. City of Kigali; Gasabo District; NCPD Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza kunoza umurimo w'ubwunzi bakora,none kuwa 05.01.2024,mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Remera,abagize Komite z'Abunzi z'utugari n'umurenge,bahuguwe na MUKAYISENGA Caroline,Umukozi muri MAJ/Akarere ka Gasabo Ministry of Justice; City of Kigali; Gasabo District
Kuwa 01.02.2024,Umurenge wa Remera,wifurije abaturage bawo n'Abanyarwamda bose, umunsi mwiza w'Intwari z'Igihugu. Wizihirijwe mu midugudu yose, ku rwego rw’Umurenge wizihirijwe mu kagari ka Nyarutarama,Umudugu wa Kamahwa. “Ubutwari mu Banyarwanda,Agaciro kacu”. Gasabo District
Kuwa 21.03.2024,mu Murenge wa Remera Umuvunyi Mukuru Mmu NIRERE Madeleine yakiriye ibibazo by'abaturage bihabwa umurongo, banahugurwa ku burenganzira n'inshingano byabo mu gukumira no kurwanya Akarengane na ruswa. Ministry of Local Government | Rwanda Office of Ombudsman of Rwanda/Urwego rw'Umuvunyi City of Kigali Gasabo District
Nonaha mu murenge wa Remera muri Centre Christus Remera; Abaturage,Abayobozi n'Inzego z'Umutekano bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwibuka Rwanda; City of Kigali; Gasabo District
Madamu URUJENI Martine, Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n'imibereho Myiza, yifatanyije n'Abaturage b'umurenge wa Remera mu bikorwa binyuranye byakozwe mu muganda rusange usoza ukwezi Kwa Mata/2024. Cc:Ministry of Local Government | Rwanda; City of Kigali; Gasabo District
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n'Imibereho Myiza y'abaturage Mmu U.Martine ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo Bwana BAYASESE B.,bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Remera mu nteko y'abaturage yo kuwa 18/06/2024. City of Kigali
Mu midugudu no mu Tugari tugize Umurenge wa Remera hizihijwe umunsi w'umuganura ufite insanganyamatsiko igira iti: "Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira!" Abawutuye bishimiye ibyagezweho banasobanirirwa inkomoko y'uyu munsi n'ibikorwa byawurangaga. City of Kigali
Ku bufatanye n'ikipe ya Gasogi United mu murenge wa Remera kuwa 25/10/2024,hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n'amashyamba umwaka wa 2024/2025,insanganyamatsiko igira iti:Tera igiti,Ukibungabunge,Urengere Isi!Hatewe ibiti 1200. Ministry of Local Government | Rwanda; City of Kigali; Gasabo District
#Umuganda #IgitiCyanjye!@Remera Sector,hagamijwe kurengera ibidukikije,hatewe ibiti bisaga 3,500 ku bufatanye na Grace Room Ministries na Tele 10,hatanzwe n'inkunga y'ibiti bisaga 200 by'imbuto muri gahunda ya school feeding. Ministry of Local Government | Rwanda; City of Kigali; Gasabo District.