Kuri uyu wa 25/11/2020 mu Murenge wa Mukarange hakomeje kubera amahugurwa yo gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe,akaba yari yitabiriwe n'urubyiruko rw'abakorerabushake,abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugali ndetse n'abakozi bashinzwe iterambere n'ubukungu mu tugali
Kuri uyu wa001/12/2020 mu Murenge wa Mukarange/Gicumbi hasojwe igikorwa cyo gutanga amatungo magufi Aho horojwe abaturage Intama 243 ku miryango 81 muri gahunda ya VUP/MPG,igikorwa cyagenze neza hakomeza no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19
Uyu munsi taliki ya 2/12/2020 mu Murenge wa Mukarange/Gicumbi,mu masibo yose,habaye igikorwa cyo gutoranya ibitekerezo bifuza ko bizajya mu igenamigambi mu ngengo y'imari ya 2021/2022
Kuri uyu wa 03/12/2020 mu Murenge wa Mukarange/Gicumbi,hizihirijwe umunsi mukuru mpuzamahanga w'abafite ubumuga,umunyabanga Nshingwabikorwa yaganirizaga abafite ubumuga ku nsanganyamatsiko igira it"Duteze imbere serivisi z'ubuvuzi no guhangana n'ibyorezo ku bantu nagiye ubumuga"
Muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge,none 09/12/2020 mu Murenge wa Mukarange/Gicumbi habaye gahunda yo koroza amatungo magufi MUKANDORI Drothee warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 wo mu kagali ka Kiruhura,uwo muhango ukaba wayobowe na president wa Ibuka ku rwego rw'umurenge