CNF RUTSIRO
@crutsiro
This is official account of CNF Rutsiro District
ID: 1490669626979721219
07-02-2022 12:53:14
1,1K Tweet
1,1K Takipçi
1,1K Takip Edilen
Minisitiri Uwimana Consolee yatangije amahugurwa y'abazahugura abandi ku kwimakaza ihame ry'uburinganire hagamijwe kubaka Umuryango Ushoboye kandi Utekanye. Abahugurwa ni 450 barimo 300 baturutse mu turere twose, abahagarariye ibyiciro byihariye, n'abanyeshuri 150 ba za kaminuza.
.Uwimana Consolee yavuze ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rishimangira ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari kimwe mu mahame remezo 6 Igihugu cyiyemeje kubakiraho imiyoborere yacyo, agaragaza byatumye ubu u Rwanda rufite umwanya w’icyubahiro ku isi mu guteza imbere umugore.
Minisitiri Uwimana Consolee yibukije abahugurwa ko Igihugu kibategerejeho kuba umusemburo w’impinduka, bityo bakaba basabwa kugira umwete n’ubushake mu kumva ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye cyane ko Igihugu kibufata nk'inkingi y’iterambere rirambye.
Minisitiri Uwimana Consolee yasuye abari guhugurirwa kuzahugura abandi ku kwimakaza ihame ry'uburinganire ashima uko atangwa,asaba abahugurwa kuyiga neza bakazafasha abandi gusenya inkuta z’imyumvire ibangamira amahitamo y'u Rwanda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Abitabiriye amahugurwa y'abazahugura abandi ku guteza imbere uburinganire bahawe ikiganiro na Mukamana Monique ukorera National Child Development Agency | Rwanda,ku iterambere ry‘Umwana,baganira ku ihohotera rikorerwa umwana n'ingamba zo kurikumira, basabwa kumenya uburenganzira bwe no kurushaho kumurengera.
.Mafeza Faustin Umushakashatsi muri Ministry of National Unity and Civic Engagement yaganirije abitabiriye amahugurwa uko ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye yihinduranya kuri Repubulika ya 1 n'iya 2 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi,asaba buri wese kugira guhangana n'ibibangamira ubumwe bw'Abanyarwanda.
Minisitiri Uwimana Consolee yababwiye ko uburyo mpinduramyumvire bwakoreshejwe mu kubahugura bugaragaza uruhare rw’amakimbirane mu gusenya umuryango, agasanduku ka ‘Jenda ‘, kwamburana ububasha hagati y’abagabo n’abagore…bufasha kugera ku isoko y’ikibazo no kugikemura uhereye mu mizi
Minisitiri Uwimana Consolee yavuze ko kugira ngo tugire Umuryango Ushoboye kandi Utekanye wifuzwa mu cyerekezo 2050 hakenewe abafasha abandi kumva uburinganire "Gender Champions" bahindura imyumvire y'abaturage bose, batanga umusanzu mu guteza imbere uburinganire mu nkingi zose.
#Rutsiro: Akarere kifatanyije n'isi yose muri rusange mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibiribwa hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "duhuze imbaraga, duteze imbere imirire myiza n'ejo heza." Umushyitsi Mukuru yari Meya Kayitesi Dative aho wizihirijwe mu murenge wa Musasa.
#Rutsiro: Akarere kifatanyije n'isi yose muri rusange mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibiribwa hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "duhuze imbaraga, duteze imbere imirire myiza n'ejo heza." Umushyitsi Mukuru yari Meya Kayitesi Dative aho wizihirijwe mu murenge wa Musasa.