
Kayiranga Theobald
@theokayiranga
Vice Mayor in Charge of Social Affairs / Musanze District
A Goal without a plan is just a wish.
ID: 3080483743
14-03-2015 10:53:30
2,2K Tweet
2,2K Takipçi
1,1K Takip Edilen


None kuwa 26/07/2025 muri Musanze District mumurenge wa Gacaca , Eric Senderi yataramiye abaturage bo mukarere ka Musanze. Yakiriwe n'umuyobozi w'akarere wungirije Kayiranga Theobald ari kumwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gacaca.


None kuwa 26/07/2025 muri Musanze District mumurenge wa Gacaca , Eric Senderi yataramiye abaturage bo mukarere ka Musanze. Yakiriwe n'umuyobozi w'akarere wungirije Kayiranga Theobald ari kumwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gacaca.

🇷🇼𝐉𝐔𝐒𝐓𝐈𝐍 𝐖'𝐈𝐊𝐈𝐍𝐆𝐎𝐆𝐎🇷🇼🎸 Musanze District Janvier POPOTE Luckman Nzeyimana Intore Tuyisenge 🇷🇼 Minister of Food and Drinks🇷🇼 Umuhanzi Senderi Eric yakoze cyane kudususurutsa.. indimbo ze zirafasha cyane muri Mobilization.🤝👌👏

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza Kayiranga Theobald yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 Senderi Eric amaze mu muziki, cyabereye mu murenge wa Gacaca, kuwa 26/07/2025. Abitabiriye igitaramo basabwe kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi, kwipimisha no Kurwanya SIDA


🚨IMYIDAGADURO: Visi Meya wa karere ka Musanze District ushinzwe imibereho myiza Kayiranga Theobald yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 Senderi Eric amaze mu muziki, cyabereye mu murenge wa Gacaca, kuwa gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025. Abitabiriye igitaramo


Muraho? Ubuyobozi bwa Northern Province/ Rwanda bufatanyije na Ministry of National Unity and Civic Engagement & Musanze District & Inteko y'Umuco | Rwanda Cultural Heritage Academy tubatumiye mwese mu birori byo kwizihiza #Umuganura2025 Ku rwego rw'Igihugu bizizihirizwa mu karere ka Musanze District ku wa 01/08/2025. Muzaze muri benshi twishimire ibyagezweho


NSENGIMANA Claudien Northern Province/ Rwanda Maurice Mugabowagahunde Ministry of Local Government | Rwanda Ministry of Sports|Rwanda UWANYIRIGIRA clariss Mu cyiciro cy'abagabo, Ikipe y'abayobozi ku rwego rw'umurenge wa Gacaca na Cyuve yatsinze Ikipe y'Abayobozi ku rwego rw'Akarere ibitego 2 ku busa.


Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Madamu UWANYIRIGIRA clariss yavuze ko iyi mikino yateguwe kugira ngo abayobozi begere abaturage bityo barusheho kumenyana, ikaba izagera mu mirenge yose igize Akarere.


Ku Isoko ry'ibiribwa rizwi nka 'Kariyeri', habereye ubukangurambaga ku isuku no kujyana abana mu Ngo Mbonezamikurire, bwayobowe na Visi Meya Kayiranga Theobald. Bwitabiriwe n’abacuruzi n'abaje kurihahiramo, ubuyobozi bw'isoko n'umukozi ufite isuku mu nshingano muri Muhoza Sector/Musanze District.


Visi Meya Kayiranga Theobald yasabye abaturage kwita ku isuku yo ku mubiri, ku myambaro, aho bakorera no mu bwiherero bakoresha. Yabasabye kandi kwita ku burere bw'abana babo, babajyana muri #ECD yabegerejwe mu isoko no kuzitabira ibirori by'#Umuganura2025 bizaba kuwa 1/08/2025.


Visi Meya ushinzwe imibereho myiza Kayiranga Theobald ayoboye inama ku kunoza Isuku n'Isukura ihuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Umuyobozi w'Ishami ry'ubuzima n'abakozi bashinzwe isuku mu mirenge. Bari kurebera hamwe uko hanozwa imicungire y'imyanda mu kwimakaza isuku.


Minisitiri Dr.Jimmy Gasore wayoboye uyu muhango yashimiye Umunyamabanga wa Leta ucyuye igihe, Bwana Olivier Kabera, ku mirimo myiza yakoze, anizeza Amb. Amb. Jean de Dieu UWIHANGANYE, umusimbuye, ubufatanye bugamije guteza imbere ibikorwa remezo birambye. 2/2


Uyu munsi muri Musanze District, DG INGABIRE Assumpta ari kumwe na ES wa NCPD Rwanda Emmanuel NDAYISABA na V/M Kayiranga Theobald basuye gahunda zigamije kwita ku bana bafite ubumuga zishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Hope and Homes for Children binyuze muri gahunda ya Tubarerere Mu Muryango.


Musanze District INGABIRE Assumpta NCPD Rwanda Emmanuel NDAYISABA Kayiranga Theobald Mu bikorwa byasuwe harimo ikigo kigenewe kwita ku bantu bafite ubumuga kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca. Iki kigo kizaba gifite urugo mbonezamikurire (ECD), ibyumba 2 bigororerwamo ingingo ku bantu bafite ubumuga, icyumba cy’inama, n’ibikorwaremezo by’imyidagaduro.


Musanze District INGABIRE Assumpta NCPD Rwanda Emmanuel NDAYISABA Kayiranga Theobald DG INGABIRE Assumpta aganira n’ababyeyi yagize ati “uko umwana wawe yamera kose, ugomba kumukunda. Gukunda umwana ufite ubumuga bimufasha gutera imbere mu mikurire, mu gihagararo no mu mbamutima. Ni ngombwa rero kumwitaho no kumukunda nk’uko ubikorera abandi bana badafite ubumuga.”

Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza Kayiranga Theobald ari kumwe n'Umuyobozi wa Police mu Karere bitabiriye inteko muri GACACA SECTOR, yahuje abaturage bo mu Tugari twa Gakoro na Gasakuza mu rwego rwo kubihanganisha nyuma yo kubura umuvandimwe wabo arohamye mu kiyaga cya Ruhondo.


Through RP-Musanze College, the district reaffirms its commitment to fostering inclusive and high-quality education in #TVET system. Together with the university leadership, the Principal Eng. Emile ABAYISENGA at the forefront, we warmly welcome 466 year 1 students newly admitted.


Visi Meya Kayiranga Theobald yitabiriye inama Guverineri Maurice Mugabowagahunde ari gukorana n'Abayobozi b'Uturere Bungirije bashinzwe Imibereho Myiza, iri bufatirwemo ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'imyiteguro y'itangira ry'umwaka w'amashuri 2025-2026.


Uyu munsi urwego rwa DASO bo muri Busogo Sector/Musanze Ditrict Musanze District batangije gahunda Bise #inkoko imwe kuri buri mwana ni gahunda igamije kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana no guharanira imibereho myiza y'abaturage .
