
Rukara Sector
@rukara_sector
Official Twitter Account of Rukara Sector @KayonzaDistrict @RwandaEast l Umurenge wa Rukara
ID: 1196530428590600194
18-11-2019 20:47:52
1,1K Tweet
590 Takipçi
133 Takip Edilen


Ku rwego rw'Akarere iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Rukara ku kigo cy’ishuri cya GS Muzizi, yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza J. Damascene ari kumwe n’inzego z’umutekano.


Visi Meya J. Damascene yibukije ababyeyi gutoza urubyiruko n'abana kurangwa n’indangagaciro n’imico myiza, abasaba kujya bohereza abana muri gahunda y’intore mu biruhuko kugira ngo bahungukire ubumenyi kandi banirinda kujya mu ngeso mbi.


Uyu munsi @Rukara Sector hatangijwe gahunda Intore mu biruhuko igamije kwita ku bana n'urubyiruko bari mu biruhuko,ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubuzima bwiza,agaciro kanjye” Abana n’urubyiruko bazitabira bari hagatiy' imyaka 10-20 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 Kayonza District Nyemazi John Bosco


Kuri uyu wa kane @Rukara Sector itsinda ry'abayobozi, inzego z'Umutekano n'abakozi b'Umurenge riyobowe na Presidentw'Inama Njyanama, bakomeje igikorwa cyo gusura utugali hasuwe Akagali ka Kawangire barimo kuganira n'abayobozi 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 Kayonza District Nyemazi John Bosco


Mu cyumba cy’Inama cy’Akarere hari kubera inama yateguwe ku bufatanye na Rwanda Investigation Bureau na Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board yo kugaragaza ibyavuye mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije, yahuje abafite Kompanyi zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego.


Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije bukorwa ku bufatanye na Rwanda Investigation Bureau na Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board bwakomereje mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Rwimishinya, Visi Meya J. Damascene ari kumwe n’inzego z’umutekano baganira n’abaturage ku buryo bwo kurwanya ibi byaha.


Kuri iki gicamunsi @Rukara Sector, mu kagali ka Rwimishinya habaye ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije harimo n'ubucukuzi bw'amabuye butemewe ubu bukangurambaga bwateguwe na RIB& RMB n'inzego z'Ibanze Kayonza District 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 Nyemazi John Bosco


Muri iki gitondo, Umuyobozi w'Akarere Nyemazi John Bosco yakiriye itsinda ry'abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare National Institute of Statistics of Rwanda ryaje mu gikorwa cy'iminsi itatu kigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Akarere y'umwaka wa 2024-2025.


Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 28/07/2025 gahunda y'Intore mu biruhuko yakomeje kuri sites zose, hatanzwe ikiganiro kijyanye no kwizigama, abana bakina imikino gakondo itandukanye Kayonza District Nyemazi John Bosco 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚


Uyu munsi itsinda rikurikirana ibibazo by'abaturage riyobowe na ES w'Umurenge, inzego z'Umutekano ryakomeje gahunda yo gukemura ibibazo bishingiye ku butaka mu kagali ka Rwimishinya #umuturage ku isonga# Kayonza District 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 Nyemazi John Bosco


Kuri iki gicamunsi mu tugali twose habaye Inteko rusange z'abaturage, hakemurwa ibibazo by'abaturage haganirwa no kuri gahunda z'Iterambere n'imibereho myiza MUSA 2025/2026, Ejo Heza, Isuku n'Umutekano # Umuturage ku Isonga# Kayonza District 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 Nyemazi John Bosco


# Intore mu biruhuko# Kuri iki gicamunsi @RukaraSector sites zose hakomeje gahunda y'Intore mu biruhuko, abana n'urubyiruko bahawe ikoganiro, batozwa imbyino gakondo n'indi myidagaduro Kayonza District 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 Nyemazi John Bosco


Kuri uyu wa kane @RukaraSector hasezeranye imiryango 16 harimo iyabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, iyi miryango yashimiwe intambwe bateye yo kubana byemewe n'amategeko basabwa guharanira kubaka umuryango utekanye Kayonza District 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 Nyemazi John Bosco
