
Radjab Mbonyumuvunyi
@radjabm
ID: 326896942
30-06-2011 17:26:41
574 Tweet
2,2K Followers
1,1K Following

Ku bufatanye na Ministry of National Unity and Civic Engagement ,Urubyiruko rutakiri mu ishuri rwibumbiye mu makoperative, rwahuriye mu biganiro ku mateka y'u Rwanda,ku nsanganyamatsiko igira iti:"Uruhare rw'Urubyiruko mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside"



Uyu munsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Jeanne Nyirahabimana n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Musha mu Nteko rusange zateraniye mu Kagari ka Musha. #UmuturageKuIsonga


Muri gahunda ya Survivors in the Community - Intango y'Ubudaheranwa, ES w'Intara Jeanne Nyirahabimana , Perezida wa IBUKA Rwanda n'Umuyobozi wa Menzies Aviation batangije ku mugaragaro Umushinga wa Musha Survivors' Village no kubakira inzu 10 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



Kuri GS Rwamagana A, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze,REB Mbarushimana Nelson,PhD yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere mu gutangiza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza. Mu Karere abanyeshuri 9,243basoje amashuri abanza bari gukorera kuri sites 28


Pudence RUBINGISA Ministry of Local Government | Rwanda πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Ministry of National Unity and Civic Engagement Meya Radjab Mbonyumuvunyi: Mu gihe twizihiza#Kwibohora31, turashimira ababigizemo uruhare bose barimo n'Ingabo za RPA Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu tukaba dufite umutekano, ubwisanzure n'agaciro nk'abanyarwanda.


Today, Mayor Radjab Mbonyumuvunyi welcomed a delegation from the Ministry of Agriculture of the Federal Republic of Ethiopia and development partners who are on a learning visit on the rollout of the National Agriculture Insurance Scheme and financial inclusion initiatives in Rwanda.


Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi yakiriye itsinda rivuye mu gihugu cya Ethiopia; rigizwe n'abakozi bo muri Minisiteri y'ubuhinzi ya Ethiopia, JICA na UNDP, baje kwigira ku Rwanda uko rushyira mu bikorwa Gahunda y'ubwishingizi ya "Tekana Urishingiwe, Muhinzi-Mworozi".


Uyu munsi Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere,Perezida w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa (JADF) n'abandi bayobozi bakiriye itsinda ry'abakozi b'Ikigo cya National Institute of Statistics of Rwanda baje gusuzuma ishyirwamubikorwa ry' #Imihigo y'Akarere y'umwaka 2024/2025


Uyu munsi mu Murenge wa Musha Visimeya ushinzwe imibereho myiza Umutoni Karangwa , ari kumwe n'abandi bayobozi yatangije gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko, ku nsanganyamatsiko igira iti:" Ubuzima bwiza, Agaciro kanjye".


Uyu munsi Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi ,abiherewe ububasha na Minisitiri w'Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta, yakiriye indahiro y'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga 26, baherutse guhabwa inshingano z'abanyamabanga nshingwabikorwa mu tugari 26 two mu Karere.


Uyu munsi Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Itorero EPR n'itsinda ry'abakorerabushake ba World Servants mu muganda wo kubaka ibindi byumba 3 ku rugo mbonezamikurire y'abana bato rwa Wisdom Bridge ECD mu Kagari ka Nyarusange, Muhazi


Uyu munsi mu Mirenge yose y'Akarere hateranye inteko rusange z'abaturage. Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi ari kumwe n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Munyaga mu nteko rusange z'abaturage zateraniye mu Kagari ka Rweru. #UmuturageKuIsonga


Uyu munsi Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi yakiriye amabati 1,000 yatanzwe na Vizor International Ltd yo kubakira abaturage b'amikoro macye, ashimira iyi company ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nk'umufatanyabikorwa w'Akarere mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza (HSI).


Uyu munsi hirya no hino mu Karere twizihije #Umuganura2025, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuganura, Isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira",Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi n'abandi bayobozi basangira n'abaturage bap GAHENGERI SECTOR n'imiryango itarejeje neza iraremerwa iranorozwa.


Kuri uyu mugoroba Guverineri w'Intara Pudence RUBINGISA yifatanyije n'Abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Rwamagana, abandi bayobozi n'abaturage mu gitaramo cy' #Umuganura cyiswe "Rwamagana mu nkera y'Abahizi". #Umuganura2025


Uyu munsi Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi yatangije gahunda igamije guteza imbere abana bakina umupira w'amaguru (imyaka 7-16) n'Irushanwa ry'URUBUTO Community Youth Football Championship2025 ryateguwe ku bufatanye na Imizi Football Alliance, Former Amavubi Players Association n'abandi bafatanyabikorwa.


Uyu munsi mu Murenge wa Nzige, Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi yasoje amasomo y'ababyeyi bafite abana bato bamaze amezi 6 biga "Uburere Buboneye", ku bufatanye n'Itorero EPR na Help a Child mu Rwanda, yageze ku miryango 600 yo mu Mirenge ya Nzige, Rubona na Fumbwe n'urubyiruko 120.


Mu Mirenge yose y'Akarere hateranye inteko rusange z'abaturage. Meya Radjab Mbonyumuvunyi yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Munyiginya,ahanatangirijwe Icyumweru cya serivise z'irangamimerere. "Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa service inoze kandi itagira uwo iheza"
