
Umurenge wa Nyarugenge - Akarere ka Bugesera
@nyarugengebuges
Official Nyarugenge Sector Twitter Account - Twitter y'Umurenge wa Nyarugenge #Abakeramurimo #Twese mumujishi w'Imihigo. [email protected]
ID: 1619973091697856521
http://www.bugesera.gov.rw 30-01-2023 08:17:58
1,1K Tweet
562 Takipçi
430 Takip Edilen


Uyu munsi kuwa 22/08/2025 ku bufatanye n'umuryango Ripple Effect mu mushinga wayo #Restore bahaye abaturage 135 bo mu midugudu irindwi mu tugari twa #Murambi na #Ngenda mu murenge wa Umurenge wa Nyarugenge - Akarere ka Bugesera imbabura zirondereza ibicanwa mu rwego rwo gusigasira ibidukikije.


ndabona ibigo by’amashuri byarakaniye MARANYUNDO GIRLS SCHOOL bo ntibajenjeka kukubwira ko batakakira umwana ufite amanota make. Ubwo abagize intica ntikize y’amanota ndabakomeje, NESA Rwanda nizere ko mugendera kuri izi criteria mujyanayo abana


Muri aka kanya mu murenge wa Umurenge wa Nyarugenge - Akarere ka Bugesera umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madame Angelique umwali arikumwe na E S w'umurenge Bwana #KazunguInnocent bari kuganira n'abaturage bahinga kuri site yatoranyijwe ya #Rugandara iherereye mu kagari ka #Murambi , #Nyarugenge


Kuri uyu wa Gatanu, ku bufatanye na #RBC & #GIZ,muri Umurenge wa Ruhuha - Akarere ka Bugesera hatangirijwe igikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera Malariya n'amagi yayo mu bishanga hifashishijwe indege nto zitagira abapilote #Drones. Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Imirimo rusange, Jacques Niyongabo.


Uyu munsi mu murenge Umurenge wa Nyarugenge - Akarere ka Bugesera hashojwe gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko, aho umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge #KazunguInnocent yabasabye kuzitabira ishuri kandi bakirinda ibirangaza , nyuma habaye umukino wa nyuma wahuje #RugandoCell na #KabuyeCell


#BirikubaNonaha: Urubyiruko rw'umurenge wa Nyarugenge bitabiriye siporo rusange isanzwe Iba buri cyumweru, ku insanganyamatsiko igira iti: "Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu 💪" Urubyiruko rw'itabiriye siporo bakanguriwe kwitabira Amarushanwa ya Youth Conneckt. 𝗕𝘂𝗴𝗲𝘀𝗲𝗿𝗮 𝗬𝗼𝘂𝘁𝗵 𝗖𝗼𝘂𝗻𝗰𝗶𝗹


Kuri uyu wa kabiri 09/09/2025 Dutangiza icyumweru cy'irangamimerere mu murenge Umurenge wa Nyarugenge - Akarere ka Bugesera twaganirije abaturage mu tugari twose, tubashishikariza gukumira amakimbirane mu miryango, Gusezerana ku miryango itarasezeranye, no kubahugura ku itegeko ry'umuryango



Uyu munsi kuwa 10/09/2025 mu murenge wa Umurenge wa Nyarugenge - Akarere ka Bugesera habaye ibikorwa byo kugarura abana ku ishuri no gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye bahabwa ibikoresho by'ishuri, nyuma abanyeshuri ba #EPMurambi bahawe ikiganiro ku burere mboneragihugu mu kagari ka #Murambi



Kuri uyu wa Kane Minisitiri Dominique H yagendereye Rutsiro District, asura ibikorwa birimo umuhanda wubakwa uhuza Rutsiro na Rubavu unyuze ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu, ibitaro byigenga Kivu Hills Medical Center byuzuye muri Boneza, uruganda rw'icyayi rwa Rutsiro n’ibindi.


#Birikuba Mu murenge wa Umurenge wa Nyarugenge - Akarere ka Bugesera kubufatanye na Ripple Effect turi gusoza icyumweru cya #GAD2025 aho twaremeye imryango itishoboye tuyitangira ubwisungane, abandi tubaha amatungo magufi, imbabura zirondereza ibicanwa, Muri abo twafashije harimo n'abangavu babyaye.


Mu murenge wa Umurenge wa Nyarugenge - Akarere ka Bugesera mu gusoza ubukangurambaga tumazemo iminsi 10 bwa #GAD2025 umuyobozi w'ingabo mu mirenge ya Umurenge wa Nyarugenge - Akarere ka Bugesera n'indi 4 duturanye yaduhaye ikiganiro cy'umutekano yibutsa abaturage ko amakimbirane yo mu miryango iteza umutekano mucye bivamo n'impfu .


Mu gusoza icyi cyumweru cy'irangamimerere, umurenge wa Umurenge wa Nyarugenge - Akarere ka Bugesera twaremeye abaturage mu ngeri zitandukanye k bufatanye na Ripple Effect Abaturage bati: #TurashimaImpano #ImpanuroDuhawe #TurashimaUbuyoboziBukuru #UmuryangoUtekanyeUteyimbere


Guverineri wa 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚,Pudence RUBINGISA yashimiye imiryango yasezeranye byemewe n’amategeko muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire, agaruka ku byiza byo gusezerana mu mategeko ko birinda bimwe mu bibazo bishingiye ku mitungo,izungura n’amakimbirane mu ngo.

