Mukurasector_Huye
@mukurasector
Uyu munsi: Mukurasector_Huye, Hatangijwe #Ubukangurambaga ku #Isuku #Umutekano mu baturage, igikorwa cyabimburiwe n'urugendo rukangurira abantu kwirinda umwanda no kwibungabungira umutekano rwitabiriwe n'amakoperative,urubyiruko n'abakuze. Dukorane Umurava Duterimbere Huye District
Inteko y'Abaturage mu tugari twose tugize Mukurasector_Huye, Abaturage bafite ibibazo bafashijwe kubikemura ndetse haganiriwe kuri gahunda y'icyumweru cy'#Irangamimerere, kugira #isuku n'#umutekano mu bikorwa bakora bya buri munsi. #IterambereMuriHuye Huye District Ministry of Local Government | Rwanda
Muri gahunda yo kugira ireme ry'uburezi ryiza kandi rirambye, ku munsi w'ejo Umuyobozi wa #Huyedistrict Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza yasuye ikigo cya Groupe Scolaire Nkubi Mukurasector_Huye, akurikirana imyigire y'abanyeshuri ndetse aganira n'abarezi. #IterambereMuriHuye.
Umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko Mukurasector_Huye, urubyiruko rwakoze #Umuganda wo guharura umuhanda, Nyuma y'umuganda urubyiruko rwaganirijwe ku kugira isuku ku mubiri, mu urugo, kwirinda ibyaha n'ibindi.. "Gukunda Igihugu ni hame kandi Dukomeyeho" Huye District @MinYouthRwanda
Uyu munsi: Mukurasector_Huye, ku bufatanye na #TUBURA, Abahinzi bo mu kagari ka #Buvumu na #Bukomeye bahawe imbuto y'ibigori n'ifumbire bazakoresha mu gihembwe cy'ihinga cya mbere #SeasonA2020. #IterambereMuriHuye. Huye District Ministry of Agriculture & Animal Resources |Rwanda
Igikorwa cyo gukingira indwara ya Muryamo ku #Matungo magufi yuza #PPR (Peste des Petits Ruminants) Mukurasector_Huye, cyabereye mu kagari ka #Buvumu, Amatungo yose hamwe yakingiwe angana n'ihene 1685 n'intama 53. #DukoraneUmuravaDutereimbere Huye District Ministry of Agriculture & Animal Resources |Rwanda
Mukurasector_Huye Huye District Ministry of Agriculture & Animal Resources |Rwanda Welldone Mukurasector_Huye Huye District iyi ndwara iterwa na Virus nayo ntivurwa ngo ikire iteza ibibazo bitandukanye birimo gupfusha amatungo aborozi bakabihomberamo. Mwakoze igikorwa cyiza cyanee Sebutege Ange Southern Province | Rwanda EK Gasana
Uyu munsi: Igikorwa cyo gutanga Mudasobwa(Laptops) Mu rwego rwo kwihutisha no kunoza service zihabwa Abaturage ba Mukurasector_Huye, Akarere kahaye abakozi Bose bashinzwe Imibereho myiza y'abaturage #SEDO bo Mu tugari 4 Tugize Umurenge. #DukoraneUmuravaDuterimbere Huye District
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Ubworozi muri Mukurasector_Huye, Ababishinzwe ku #Akarere #Umurenge basuye Aborozi bororera mu gikumba cya #Bukomeye babagira inama zibafasha gukora Ubworozi bwa kijyambere butanga umusaruro banahabwa bimwe mu bikoresho bibafasha. Huye District
N'umurenge wa #Mukura yadusuye kdi twishimiye inama yaduhaye zidufasha gukomeza kunoza ibyo dukora. Mukurasector_Huye Huye District Sebutege Ange
Mu Tugari dutandukanye twa Mukurasector_Huye, Abaturage bari mu ngeri zinyuranye: Abana, urubyiruko n'abakuze bazindukiye muri #SiporoRusange ikorwa buri kwezi. Turashishikariza buri wese kujya ayitabira kuko ari ingenzi mu buzima bwacu. Huye District Southern Province | Rwanda
Uyu munsi: Inteko y'Abaturage yabereye Mu tugari twose tugize Mukurasector_Huye, aho Abaturage baganirijwe kuri gahunda y'isuku n'Umutekano, Kwitabira gahunda ya #EJOHEZA, Ubwizigame bwi gihe kirekire ndetse n'izindi gahunda zindi. #IterambereMuriHuye Huye District Southern Province | Rwanda
Urubyiruko rwa Mukurasector_Huye, Huye District turarushimira uruhare rwabo mu bikorwa bihindura imibereho myiza y'Abaturage by'umwihariko aho bari gufasha kubaka #Imirima_y_ibikoni ku miryango ifite abana bagaragaweho imirire mibi. #IterambereMuriHuye. NYC | Huye District Southern Province | Rwanda
#Umuganda usoza ukwezi kwa Kanama 2019 Mukurasector_Huye, Hakozwe ibikorwa bitandukanye, Hubakiwe Inzu Umuturage utishoboye, guhanga Imihanda mishya y'abagenzi ba maguru. Nyuma yu muganda, Abaturage baganirijwe kugira #Isuku n' #Umutekano. Twubake U Rwanda Twifuza. Huye District
Mbere yo gutangira Inteko y'Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri, mu tugari twose twa Mukurasector_Huye hakozwe urugendo rwo gukangurira Abaturage umuco w'Isuku, Umuyobozi wa Huye District #A_sebutege yifatanyije n'Abaturage b'Akagari ka #Bukomeye. Twubake U Rwanda Twifuza.
Mu nteko y'Abaturage Mukurasector_Huye yabereye mu Kagari ka #Bukomeye yanitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange yaganiriye n'Abaturage kuri gahunda yo gukemura ibibazo bibabangamiye babigizemo uruhare, Gahunda ya Ejo Heza, Umugoroba w'Ababyeyi n'ibindi. #IterambereMuriHuye
Mu cyumba cy'inama cya Mukurasector_Huye, habereye inama yahuje Ubuyobozi bw'Umurenge n'inzego z'abagore n'urubyiruko. Inama yanitabiriwe na #Major_Muneza #RDFCdr muri Huye District. Inama yibanze ku ngamba zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'Abaturage. #IterambereMuriHuye.