Gahanga Sector
@gahanga_sector
Official Twitter handle of Gahanga Sector. Follow for news & Updates Umuyoboro w’amakuru y’Umurenge wa Gahanga. Dukurikire umenye Amakuru agezweho.
ID: 1385715546763800576
23-04-2021 22:02:25
2,2K Tweet
485 Followers
218 Following
Murigahunda yo kwegereza abaturage serivisi abaturange umukozi ushinzwe irangamimere mu murenge wa Gahanga Sector yatanze serivisi kubaturage batuye mu kagari ka Nunga Cell ,muribimwe bishimiye harimo kwandukuza abantu,kwandikisha abana, noguhabwa code zo kwifotoza, nibindiiii.
Kuri uyu wa Gatanu , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Antoine MUTSINZI yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku bikorwa by'abagize Urwego rwa "DASSO" , iyi nama ikaba yanitabiriwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw'Igihugu CSP Christian SAFARI.
Muri aka kanya, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Antoine MUTSINZI ayoboye inama y’uburezi , zimwe mu ngingo zirimo kuganirwaho harimo: ➡️Imyiteguro y’itangira ry’amashuri hibandwa ku isuku mu bigo by’amashuri; ➡️Gushyiraho ingamba zo gukumira indwara y’ubushita bw’inkende.(1)
Mu nama y'uburezi yo kuri uyu wa Kane , Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Antoine MUTSINZI yasinyanye imihigo y'isuku n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ndetse n'Abayobozi b'ibigo by'Amashuri.
Kuri uyu wa Gatandatu ,Abayobozi b’Imidugudu bagera kuri 327 barasinyana imihigo y’isuku n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Antoine MUTSINZI , iki gikorwa kikaba cyabanjirijwe n’inama irebera hamwe uko ubukangurambaga bw’isuku burimo gukorwa mu Midugudu bayobora. (1)
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Samuel DUSENGIYUMVA witabiriye umuhango wo gusinya imihigo y’isuku ku bayobozi b’Imidugudu yabashimiye uruhare bakomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga isuku abibutsa ko kugira ngo tugire #KigaliIcyeye bisaba ubufatanye bw'inzego zose .(1) #IsukuHose
𝗠𝗨𝗭𝗔𝗚𝗜𝗥𝗘 𝗔𝗠𝗔𝗦𝗢𝗠𝗢 𝗠𝗘𝗭𝗔 𝗕𝗔𝗡𝗔 𝗕𝗔𝗖𝗨. Ni ubutumwa bwatanzwe na Madamu Huss Anny Monique Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije, aho yatangije igihembwe cy'amashuri mu bigo bikorera mu Murenge wa Gahanga yanifurije abanyeshuri kuzagira amasomo meza.