RYVCP KAYONZA (@kayonzaryvcp) 's Twitter Profile
RYVCP KAYONZA

@kayonzaryvcp

The Official Twitter Account Of Kayonza Youth Volunteers In Community Policing .

ID: 1298864308479315969

calendar_today27-08-2020 06:06:39

1,1K Tweet

2,2K Followers

487 Following

Kayonza District (@kayonzadistrict) 's Twitter Profile Photo

Kuri uyu mugoroba, mu Karere hasojwe Itorero ry'Inkomezabigwi icyiciro cya 12, Intore zose zahurijwe kuri site 2 ari zo ES Kayonza Modern na GS Gahini. Abitabiriye itorero batojwe hakoreshejwe uburyo bw'ibiganiro n'imikoro ngiro, bibafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda. 1/4

Kuri uyu mugoroba, mu Karere hasojwe Itorero ry'Inkomezabigwi icyiciro cya 12, Intore zose zahurijwe kuri site 2 ari zo ES Kayonza Modern  na GS Gahini. Abitabiriye itorero batojwe hakoreshejwe uburyo bw'ibiganiro n'imikoro ngiro, bibafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.

1/4
Kayonza District (@kayonzadistrict) 's Twitter Profile Photo

Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco ari kumwe n’inzego z’umutekano kuri site ya ES Kayonza Modern, yahaye izina n’ikivugo intore zose zatorejwe mu Karere. Yibutsa urubyiruko rwitabiriye itorero ko umuco n’amateka by’Igihugu aribyo biranga abanyagihugu. 2/4

Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco ari kumwe n’inzego z’umutekano kuri site ya ES Kayonza Modern, yahaye izina n’ikivugo intore zose zatorejwe mu Karere. Yibutsa urubyiruko rwitabiriye itorero ko umuco n’amateka by’Igihugu aribyo biranga abanyagihugu.

2/4
Kayonza District (@kayonzadistrict) 's Twitter Profile Photo

Intore zamuritse imihigo zahize irimo kubakira abatishoboye, kwita ku isuku n’isukura,gukangurira abakora ubunzi kubikora kinyamwuga no gukangurira ababyeyi kujyana abana ku mashuri no kurwanya imirire mibi, byose bizakorerwa ku rugerero bazatangira kuva ku wa 13/01/2025. 3/4

Intore zamuritse imihigo zahize irimo kubakira abatishoboye, kwita ku isuku n’isukura,gukangurira abakora ubunzi kubikora kinyamwuga no gukangurira ababyeyi kujyana abana ku mashuri no kurwanya imirire mibi, byose bizakorerwa ku rugerero bazatangira kuva ku wa 13/01/2025.

3/4
Kayonza District (@kayonzadistrict) 's Twitter Profile Photo

Nyuma yo kumurika imihigo igashimwa n’ubuyobozi, intore zasomye ku ntango y’imihigo nk’ikimenyetso gishimangira ko ibyo bahize bazabigeraho hagamijwe iterambere ry’abaturage. 4/4

Nyuma yo kumurika imihigo igashimwa n’ubuyobozi, intore zasomye ku ntango y’imihigo nk’ikimenyetso gishimangira ko ibyo bahize bazabigeraho hagamijwe iterambere ry’abaturage.

4/4
Nyemazi John Bosco (@bosconyemazi) 's Twitter Profile Photo

Itangira ry'amashuri ryageze- turashishikariza ababyeyi, abayobozi, RYVCP KAYONZA ubufatanye muri iki gikorwa: ~ Kubahiriza ingengabihe y'ingendo yatanzwe Kayonza District 04/01/25 ~ Ababyeyi kohereza abana ku mashuri kugihe ~ Nta mwana ugomba gusigara murugo ~ Twese biratureba

Itangira ry'amashuri ryageze- turashishikariza ababyeyi, abayobozi, RYVCP KAYONZA ubufatanye muri iki gikorwa:

~ Kubahiriza ingengabihe y'ingendo yatanzwe Kayonza District 04/01/25
~ Ababyeyi kohereza abana ku mashuri kugihe
~ Nta mwana ugomba gusigara murugo
~ Twese biratureba
Kayonza District (@kayonzadistrict) 's Twitter Profile Photo

Birikuba: Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Basiime Kalimba Doreen ayoboye Inama y'Inama Njyanama idasanzwe, abayitabiriye baragezwaho ikoreshwa ry'Ingengo y'Imari y'Akarere kuva muri Nyakanga-Ukuboza 2024, gusesengura no kwemeza ingengo y'imari y'Akarere ivuguruye 2024-2025.

Nyuma y’uko Inama Njyanama igaragarijwe uburyo ingengo y’imari yakoreshejwe, hemejwe ingengo y'imari y'Akarere ivuguruye y’umwaka wa 2024/2025 ingana na 40,970,117,566 Rwf, izibanda ku kubaka ibikorwaremezo n’ibindi birebana no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Mu Mirenge yose y'Akarere hasojwe urugerero rw’Inkomezabigwi 12. Ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye ku biro by'Umurenge wa Murama, aho Visi Meya Munganyinka Hope ari kumwe n’inzego z’umutekano yifatanyije n’intore zisoje urugerero n’abaturage kwishimira ibyagezweho.

Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yifatanyije n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake b’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’uburezi ya Rukara, mu gikorwa cyo gushimira ababaye indashyikirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Aganira n'Urubyiruko Meya Nyemazi John Bosco yagarutse ku mateka y'ubukorerabushake mu Banyarwanda, abasaba kwimakaza Umuco w'ubukorerabushake, kugira uruhare mu kugaragaza ukuri ku bagoreka amateka bakoresheje imbugankoranyambaga no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Uburezi ya Rukara UR-CE Rwanda kandi rwaganirijwe ku buryo bwo guhangana n'ibibazo bibugarije mu kinyejana cya 21, banerekwa amahirwe bashyiriweho n’Igihugu babyaza umusaruro.